Karate: Ubuyobozi bw’Ikipe ya “KESA-Kayenzi” bwishimiye kwegukana Igikombe muri Ambassador’s Cup”

Nyuma y’uko tariki ya 10 Gashyantare 2023, hakinwe Irushanwa rya Ambassador’s Cup” ku nshuro ya Gatandatu, amakipe yegukanye Ibikombe n’Imidali itandukanye, yasazwe n’ibyishimo.

Iri rushanwa ritegurwa n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda (Ferwaka), ku nkunga y’Ambasade y’Ubuyapani mu Rwanda, ryakinwe tariki ya 10 Gashyantare 2024, ribera muri Dojo (Salle) y’Ishuri rya Notre Dame des Anges i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Ryakinwe mu buryo bwa Kumite (Kurwana) na Kata (Kwiyereka), kuri iyi nshuro ryitabirwa n’amakipe, mu gihe izindi n’abakinnyi ku giti cyabo barikinaga.

Imwe mu makipe yahacanye Umucyo, ni ikipe ya KESA ishami rya Kayenzi.

Nyuma yo kwegukana igikombe mu kiciro cya Kata (Kwiyereka), ihize andi makipe 14 yari yitabiriye iri Rushanwa, umuyobozi w’iyi kipe, Nkurunziza Claude yagize ati:“Ni inshuro ya mbere ikipe yecu yari iserutse muri iri Rushanwa n’ubwo tutari bashya mu mukino wa Karate”.

“Nk’ikipe ya KESA, twahisemo guserukana ikipe y’abagabo gusa kandi twibanda mu kiciro cya Kata, kuko ariho twari dufite imbaraga”.

“Kwegukana igikombe bivuze byinshi kuri twe, cyane ko iyi kipe ari Ishami rya KESA rikorera i Kayenzi mu Karere ka Kamonyi”.

N’ubwo ibyishimo byari byinshi, ariko ntabyera ngo de.

Nkurunziza Jean Claude yatangarije Itangazamakuru ko umukino wa Karate umaze gushinga Imizi mu gihugu, bityo ko ukwiriye gutunga abawukina.

Ati:“Nibyo, turashimira Ambasade y’Ubuyapani mu Rwanda yateguye iri Rushanwa. Ariko kuba abaryitabiriye bahabwa Igikombe n’Imidali gusa ntabwo bijyanye n’igihe, Umwaka utaha dukeneye ko byarebwaho”.

KESA (Kigali Elite Sports Academy), Ishuri ryashinzwe na Me Nkurunziza Claude uzwi nka Gasatsi, rigamije gufasha Abanyarwanda kumenya no gukina imikino Njyarugamba itandukanye, irimo Karate, Taekwondo, Kung-Fu n’iyindi.

Uretse imikino Njyarugamba, ritanga kandi imyitizo irimo imyitozo ngororamubiri, kwigisha kubyina Imbyino Gakondo n’ibindi….

Aya masomo KESA itanga, atangwa Iminsi yose guhera ku Isaha ya saa Kumi n’Ebyiri za Mugitondo kugeza saa Tanu z’Amanywa, no guhera saa Munani z’Amanywa kugeza saa Tatu z’Ijoro.

Amakuru THEUPDATE ifite n’uko iyi kipe iteganya gushinga irindi Shami mu gace ka Kimironko, ahazwi nka Kibagabaga.

Irushanwa rya Ambassador’s Cup ryakinwaga ku nshuro ya 6, nyuma y’imyaka itanu ridakinwa kuko ryaherukaga gukinwa mu 2019 mbere y’Icyorezo cya Covid-19.

Ryakurikiranwe na Ambasadei w’Ubuyapani mu Rwanda, Isao Fukushima, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo mu Rwanda, Niyonkuru Zephanie, Visi Perezida wa kabiri wa Komite Olempike y’u Rwanda, Umutoni Salama, Umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Karate mu Rwanda, Niyongabo Damien, ACP BURORA Jacques n’abandi…

Ambasaderi w’Ubuyapani, Fukushima, yashimye Ishyirahamwe rya Karate mu Rwanda, avuga ko bishimira kuba Karate mu Rwanda ikinwa n’abasaga 7000.

Yunzemo ko uyu mukino ari ikiraro kiza mu guhuza Ibihugu byombi (Ubuyapani n’u Rwanda), kandi azakomeza gushyigikira ubu bufatanye.

Amafoto

Image

Image

May be an image of 7 people and text

May be an image of 5 people

May be an image of 6 people, beard, suit and wrist watch

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *