Rwanda: Kutamenya amakuru y’Iteganyagihe ni imwe mu mbogamizi ibangamiye Abahinzi

Bamwe mu bahinzi baravuga ko babona ibihe by’ihinga bari bamenyereye bigenda bihindagurika bitewe n’ubundi n’imihindagurikire y’ikirere, bikaba ari imbogamizi ikomeye mu iterambere ryabo. 

Basaba inzego zibishinzwe kurushaho kubegera bakabigisha uburyo babyaza umusaruro amakuru y’iteganyagihe.

Mukakarera Safina na Nziruwake Gusitini bari mu mirimo y’ubuhinzi mu Murenge wa Nyamata Akarere ka Bugesera, kagiye kavugwamo ibihe by’amapfa mu myaka ishize.

Bavuga ko igihembwe cy’ihinga kirangiye, abahinzi bo muri aka gace babonye imvura ihagije nyuma yo kumara igihe kirekire barumbya.

Bavuga ko ubuhinzi bakora bushingira ku bihe by’izuba n’imvura, ku buryo icyizere cyo kweza cyangwa kurumbya bagikesha ibyo Imana iba yabageneye.

Abagoronomu n’abandi bamamazabuhinzi bavuga ko imihindagurikire y’ibihe itakiri ikibazo gikomeye nka mbere, kubera ko basigaye babonera ku gihe amakuru y’iteganyagihe, bakayifashisha mu gufasha bamwe mu bahinzi gukora kinyamwuga.

Gusa hari bake batayifashisha kubera kutayamenya.

Umuyobozi mukuru wungirije mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi, Uwamahoro Florence avuga ko amakuru y’iteganyagihe afasha cyane mu guhangana no gukumira ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere

Hashize imyaka itatu ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe gitangaza amakuru yerekeye imihindagurikire y’ikirere mu gihe gito n’igihe giciriritse, abahinzi n’abamamazabuhinzi bakaba bavuga ko yabafashije kongera umusaruro mu bwinshi no mu bwiza, n’ubwo ikirere gisigaye gihandagurika kurusha uko byari bimeze mu myaka yatambutse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *