“Ibibazo Afurika ifite n’uburyo byakemurwa birazwi, turabura ibikorwa bitanga ibisubizo” – Dr Kalibata

Abitabiriye ihuriro Nyafrika ku ruhererekane rw’ibiribwa baravuga ko Afurika ifite ibikenewe byose ngo yihaze mu biribwa, bityo ngo igihe kikaba kigeze ngo abantu bave mu magambo bajye mu bikorwa.

Hari icyo bita RRA, icyo si ikigo cy’imisoro n’amahoro mu Rwanda. Ahubwo ni impine y’amagambo agize insanganyamatsiko y’ihuriro Nyafurika ry’ubuhinzi n’uruhererekane rw’ibiribwa Africa’s Food Summit 2023: Recover, Regenerate, Act.

Tugenekereje mu Kinyarwanda bikaba bisobanura ngo Zahura, Sazura , Gira icyo ukora.

Atangiza ku mugaragaro iri huriro, Visi Perezida wa Tanzania, Philip Isidore Mpango, yavuze ko kubona ibiribwa ari uburenganzira bw’ibanze bwa muntu kandi ko buri wese afite ubwo burenganzira akomora ku Mana.

Gusa, ngo ibibazo birimo intambara n’ibyorezo ni bimwe bituma benshi bavutswa ubwo burenganzira aho kuri ubu 1/5 batuye Afurika bugarijwe n’inzara.

Yavuze ko ihuriro nk’iri ari urubuga rwiza rwo kuvugutiramo imiti yatuma Afurika ibyaza umusaruro amahirwe ifite ikabasha kwihaza.

Umuyobozi wa AGRA, Dr. Agnes Kalibata, yavuze ko ibibazo n’amahirwe Afurika ifite bizwi ko igisigaye ari ibikorwa bizana ibisubizo.

Yagaragaje ko Afurika ikwiye gutera intambwe mu gushyiraho inganda zikora ifumbire nka kimwe mu byayifasha kongera umusaruro no kudahora ihanze amaso ak’imuhana.

Mu bindi bibazo yavuze bigomba kwitabwaho harimo ibijyanye n’imihindagurikire y’ibihe.

Kuri uyu wa Kabiri kandi nibwo hamuritswe ku mugaragaro raporo ku ishusho y’ubuhinzi muri Afurika. Iyi raporo yateguwe n’ikigo mpuzamhanga cy’ubushakashatsi kuri politiki z’ubuhinzi igaragaza ko amafaranga ashorwa muri uru rwego kuko ari ku mpuzandengo ya 5% aho kuba 10% nk’uko byemejwe mu masezerano ya Marabo.

Impuguke zigaragaza ko muri 2040, buri mujyi umwe mu mijyi 12 muri Afurika uzaba utuwe n’abasaga miliyoni 10 mu gihe buri mu mujyi mu mijyi 19 izaba ituwe n’ababarirwa hagati ya miliyoni 5 na miliyoni 10 muri icyo gihe.

Kubaka ubushobizi bw’abagore n’urubyiruko no guhanga ibishya mu ikoranabuhanga byagaragajwe nka abimwe mu bifasha Afurika kugaburira abaturage bayo mu bihe biri imbere.

Ni mu gihe imibare igaragaza ko abageze igihe cyo gukora kuri uyu mugabane baziyongeraho miliyoni 200 muri 2030 na miliyoni 800 muri 2050.

Ihuriro Nyafrika ku ruhererekane rw’ibiribwa yitabiriwe n’abasaga 4000 bari aho ibibera nyirizina n’abasaga 5000 bayikurikira hifashishijwe ikoranabuhanga.

Amafoto

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *