Volleyball: U Rwanda rwabonye intsinzi ya mbere mu gikombe cy’Afurika imbere ya Gambia (Amafoto)

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yabonye intsinzi ya mbere mu gikombe cy’Afurika kiri kubera i Cairo mu Misiri ku nshuro ya 24.

Ni intsinzi rwabonye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 05 Nzeri 2023, mu mukino wo mu itsinda rya Kane (4) waruhuje na Gambia.

N’ubwo rwabanje koroherwa n’amaseti abiri ya mbere, kuko rwayatsinze ku manota 25 kuri 11, iseti ya gatatu yegukanwe na Gambia ku manota 25 kuri 20 y’u Rwanda.

Nyuma y’uko Gambira yegukanye iyi seti, umukino wafashe indi sura, kuko iseti ya kane yakomereye amakipe yombi, by’umwihariko u Rwanda.

Gusa, yarangiye u Rwanda ruyegukanye ku ntsinzi y’amanota 26 kuri 24 ya Gambia, bityo mu gihe cy’isaha n’iminota mirongo itatu, rwegukana umukino ruryo ku ntsinzi y’amaseti atatu kuri imwe (3-1).

Nyuma yo kewegukana uyu mukino no kubona intsinzi ya mbere, Kapiteni w’ikipe y’Igihugu, Wycliff Dusenge yavuze ko bayikesha gukorera hamwe nk’ikipe.

Ati:“Ndashimira bagenzi bange kuba bakoze ibishoboka byose ngo twegukane uyu mukino. Twakinnye nk’ikipe ndetse tunagabanya amakosa twakoze ku mukino wa Maroke, bityo biduhesha umusaruro”.

Yakomeje agira ati:“Kwegukana uyu mukino byatwongereye ikizere mu mukino wa nyuma wo mu itsinda dufitanye na Senegal ku munsi w’ejo ku isaha ya saa 10:00 za Cairo, arizo saa 11:00 za Kigali”.

Yasoje agira ati:“Senegal ni ikipe ikomeye, ariko tuzakora ibishoboka byose ngo tuyihangamure. N’ubwo nayo izaza yatwiteguye, natwe nta bwoba tuyifitiye”.

Mu gihe u Rwanda rwatsinze Senegal, ruzahita rukatisha itike yo kwerekeza muri ¼ rukurikiye Maroke iri ku mwanya wa mbere.

Ubwo iri rushanwa ryakinirwaga i Kigali ku nshuro ya 23 mu 2021, u Rwanda ntago rwarenze imikino ya ¼, ndetse n’umukino wo guhatanira umwanya wa gatanu n’uwa gatandatu ruwutsindwa na Uganda.

Indi mikino yakinwe

May be an image of text that says "0-3 FINISHED SCORE Ghana Cameroon 0 19 17 19 3 25 25 25"

May be an image of text that says "0-3 FINISHED SCORE Senegal Morocco 0 17 21 12 3 25 25 25"

May be an image of text that says "3-0 FINISHED SCORE Tunisia Chad 3 25 25 25 10 10 19"

May be an image of american football and text that says "1-3 FINISHED SCORE Gambia Rwanda 1 11 11 25 24 3 25 25 20 26"

Amafoto

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *