Huye: Gutabara abagwiriwe n’Ikirombe byakomwe mu Nkokora

Gutabara abagwiriwe n’ikirombe muri Huye byakomwe mu nkokora n’igitaka cyongeye kuriduka.

Mu gihe hashize icyumweru abantu 6 bagwiriwe n’ikirombe cy’amabuye y’agaciro cyo mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, ibikorwa by’ubutabazi byongeye gukomwa mu nkokora n’ikindi gitaka cyongeye kuriduka.

Ibikorwa byo gushakisha inzira yo kuba yagera kuri abo bantu 6 baheze mu kirombe byahise bihagarara.

Ikigo gishinzwe ubucukuzi giherutse gutangaza ko kugeza ubu kitazi nyiri iki kirombe.

Ku wa Gatatu w’icyumweru gishize ni bwo iri sanganya ryamenyekanye. Bukeye bwaho ni bwo imirimo yo gushakisha abo bantu 6 barimo n’abanyeshuri 3 bigaga mu mashuri yisumbuye, yatangiye. 

Hagati aho minisitiri w’umutekano, Gasana Alfred yageze ahabereye iyi mpanuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *