Perezida Kagame yakiriye Gen Muhoozi muri Village Urugwiro

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, Perezida Kagame yakiriye General Muhoozi Kainerugaba baganira ku buryo bwo guteza imbere umubano w’u Rwanda na Uganda.

Ibi bibaye nyuma y’aho Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame mu ijoro ryo ku wa Mbere bakiriye General Muhoozi Kainerugaba n’itsinda yari ayoboye, aho byari mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 49 y’amavuko ya General Muhoozi.

Mu Mpera z’ukwezi gushize ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye ane arimo arebana no kujya inama mu bya politiki, ibirebana n’abinjira n’abasohoka, ubutwererane mu butabera ndetse n’amategeko.

Ni amasezerano yashyiriweho umukono i Kigali kuri uyu wa Gatanu ubwo hasozwana inama ya nama ya 11 ya komisiyo ihuriweho n’ibihugu byombi.

Icyo gihe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Gen. Jeje Odongo yavuze ko kuba ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano arebana no kujya inama ku byemezo bya politiki ari umusingi ukomeye mu gukemura ibibazo bitandukanye birimo n’iby’umutekano muke ibihugu byombi biterwa n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa DRC.

Ni mu gihe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta yavuze ko iyi nama ndetse n’aya masezerano ari ikimenyetso cy’ubushake buhamye bwo guteza imbere kurushaho umubano mwiza n’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi.

 

Perezida Kagame aramukanya na General Muhoozi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *