Rwanda: Abahagaritse Ubucuruzi bashyiriweho uburyo bwo kwandukuza TIN Number

RRA yatangiye uburyo bushya bwo kwandukuza TIN ku bahagaritse ubucuruzi hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyatangaje ko umuntu yifashishije ikoranabuhanga ashobora kwandukuza nimero iranga usora ‘TIN’ mu gihe atagikora cyangwa atigeze akora kuko iyo atabikoze aba agisabwa kubahiriza inshingano asabwa n’amategeko.

Abakora ubucuruzi baba bagamije kunguka bakagura ibikorwa byabo, ariko si ko bose urugendo rubahira ngo bakomeze ibikorwa batangiye.

Nubwo nta mibare ihari igaragaza ubushabitsi butagera ku ntego ababutangije bari bafite, hirya no hino uhasanga abantu bake bagana ibiro by’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, RRA bashaka kwandukuza ubucuruzi bwabo kuko butagikora cyangwa se butigeze bunakora kubera impamvu zinyuranye.

Umuvugizi w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro RRA, Uwitonze Jean Paulin yasobanuye ko kwandukura ubucuruzi biri gukorwa hifashishije ikoranabuhanga, ndetse ngo ubu buri muntu ashobora kubyikorera akazajya kuri RRA aruko ahuye n’imbogamizi.

Ati “Gusaba gufungisha TIN ntabwo ari ngombwa ko umuntu aza ku biro byacu aho ariho hose mu gihugu kubera ko ashobora kubisaba akoresheje ikoranabuhanga, hanyuma akanasubizwa, niba byemewe, niba bitewewe kandi nabwo akabwirwa ko bitemewe. Ubwo nibwo ashobora kuza ku biro byacu akabaza impamvu, akareba uko bihagaze akaba yakemura ikibazo kirimo.”

Yasobanuye ko umuntu udahagarikishije TIN ye akomeza gusabwa kuzuza inshingano z’usora, iyo atamenyekanishije acibwa ibihano.

Uwitonze asaba umuntu wese ufite nimero iranga usora ‘TIN’ adakoresha cyangwa adateganya gukoresha kuyifungisha yirinda gukomeza gusabwa kuzuza inshingano atakagombye kuba yuzuza.

Yanavuze ko abafite ibirarane by’imisoro biba byiza kubanza kubyishyura, kandi ngo n’iyo ayo mafaranga batabasha kuyabona ako kanya bagana Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro bagafashwa kuzayishyura mu byiciro, ubundi TIN ikabona guhagarikwa.

Kwiyandukuza bikorwa bite?

RRA ivuga ko mu gihe umuntu ashaka kwandukuza TIN ye, ajya ku rubuga rw’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’amahoro www.rra.gov.rw, agashaka ifishi yo kwiyandukuza anyuze ahanditse “Imisoro y’imbere mu gihugu, akamanuka gato ahari amakuru yo “Kwiyandikisha no kwiyandukuza”.

Iyo fishi ayuzuza neza, hanyuma akayisikana [scan] ayihuje n’indangamuntu ye kuko bidashoboka kohereza inyandiko ebyiri icyarimwe.

Uwitonze yasobanuye ko ku muntu utarigeze akora yongeramo n’icyangombwa yakuye mu buyobozi bw’inzego z’ibanze yagombaga gukoreramo cyemeza ko atigeze akora.

Kohereza ubusabe bikorwa umuntu anyuze ku rubuga rw’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro www.rra.gov.rw agakanda ahanditse “Menyekanisha imisoro y’imbere mu gihugu”, yagera ku rubuga rwa E-tax, aho banyura bagiye kumenyekanisha imisoro akuzuzamo TIN ye n’ijambo-banga [password] rye.

Uwandukuza TIN iyo amaze kwinjira, ahita areba hasi gato ahanditse online requests, hanyuma agakurikiza amabwiriza.

Uwitonze yavuze ko mu byo uwandukuza TIN yuzuza harimo impamvu itumye yiyandukuza, agashyiraho umugereka wa ya fishi yo kwiyandukuza n’ibiyiherekeje, ubundi akohereza ubusabe bwe.

Yongeyeho ko nyuma yo gusuzuma ubusabe bushobora kwemerwa cyangwa bukangwa, ariko ibisubizo byombi bitangwa binyuze mu ikoranabuhanga, aho bakubwira niba TIN yahagaritswe cyangwa byanze.

Amara impungenge abavuga ko bigoye, abereka ko ingaruka z’ibihano ku batandukuza TIN zabo mu gihe bahagaritse ubucuruzi kandi ntibakomeze kuzuza neza inshingano zabo ari zo ziremereye cyane.

Imibare ya RRA igaragaza ko mu myaka 25 ishize, amafaranga y’imisoro akusanywa yavuye hafi kuri miliyari 60Frw mu mwaka w’ingengo y’imari wa 1998/1999 agera kuri miliyari 1,910.2Frw mu 2021/2022.

Ni mu gihe umubare w’abasora nawo wiyongereye, aho bavuye kuri 633 mu mwaka wa 1998 kuri ubu bakaba bageze ku 383 103.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *