Huye: Abamotari ntibumva uburyo Amafaranga ya Parikingi yikubye 2

Abakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto, mu Mujyi wa Huye baravuga ko muri iki cyumweru batunguwe no kubona KVCS irimo kubishyuza amafaranga 200 ku isaha, mu gihe bari basanzwe bishyura 100, amahoro yitwa aya Parikingi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye buravuga ko KVCS idafite ububasha bwo kuzamura ayo mahoro.

Muri gare ya Huye aho abamotari baparika baravuga ko uyu mwaka bawusoje bamwe bafite amadeni ya parikingi bandikiwe na KVCS badasobanukiwe uburyo banayagiyemo, by’umwihariko muri iki cyumweru ngo batunguwe no kubona KVCS ibishyuza amafaranga 200 ku isaha, hanze ya gare mu mujyi wa Huye mu gihe bari basanzwe batanga igiceri cy’ijana.

Abamotari bavuga ko bakoroherezwa mu kwishyura amahoro ya parikingi.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange avuga ko KVCS yishyuza amahoro muri parikingi z’ibinyabiziga, amahoro aba yagenywe n’inama njyanama y’Akarere, ko kuba KVCS yazamura ayo mahoro itabifitiye ububasha.

Mu mujyi wa Huye rwagati haba ku isoko rya Huye no  ku bitaro bya kaminuza bya CHUB ni hamwe muho abamotari bakunze gutwarayo abagenzi aho hose muri iki cyumweru binubiraga kuhajya kubera izamuka ry’amafaranga bacibwaga  na KVCS.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *