Niger: Abasirikare ba nyuma b’Ubufaransa bakuyemo Akarenge

Abasilikare ba nyuma b’Ubufaransa boherejwe mu myaka icumi ishize muri Nijeri gufasha kurwanya Inyeshyamba muri Sahel, bavuye mu gihugu ku wa gatanu.

Abofisiye mu gisirikare bafashe ubutegetsi muri Nijeri mu kwezi kwa karindwi, icya mbere mu bintu bikomeye basabye, ni uko ingabo z’Ubufarans ziva mu gihugu.

Bateraga mu ry’agatsiko k’abasirikare bafashe ubutegetsi mu bihugu bituranyi, ari byo Burkina Faso na Mali, bahagaritse nyuma ya kudeta muri 2020 no muri 2022, umubano mu by’umutekano, bari bamaranye igihe n’Ubufaransa.

Bakimara gushaka ko ingabo ziva mu gihugu, perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, mu kwezi kwa cyenda yavuze ko abasirikare 1.500 bazava muri Nijeri, mbere y’impera z’umwaka.

Icyemezo cyafashwe nyuma yo gukura ingabo zose muri Mali mu kwezi kwa 8 muri 2022 no guhagarika ubufatanye mu bya gisirikare na Burkina Faso mu kwa kabiri. Ibyo byakozwe n’ubwo ibyo bihugu byari byugarijwe n’ibitero byarushagaho gukaza umurego, by’inyeshyamba za kiyisilamu.

Inyandiko igaragaza ku mugaragaro ko ibikorwa bya gisirikare by’Ubufaransa birangiye muri Nijeri, yashyizweho umukono n’impande zombi mu murwa mukuru Niamey, kuri uyu wa gatanu, nk’uko umunyamakuru wa Reuters abitangaza.

Amakuru yaturutse mu nzego za dipolomasi, yavuze muri iki cyumweru ko Ubufaransa bwafashe icyemezo cyo gufunga ambasade yabwo i Niamey, bitewe n’uko itashoboraga gukora imirimo yayo ya dipolomasi, biturutse ku nzitizi zashyizweho n’agatsika k’abasirikare bafashe ubutegetsi muri Nijeri.

Kugeza igihe cya kudeda, Nijeri yari yakomeje kuba umufatanya bikorwa n’Ubufaransa mu bijyanye n’umutekano hamwe na Leta zunze ubumwe z’Amerika, yabikoresheje nk’icyicaro cya gisirikare mu gufasha kurwanya imitwe ikorana na Al Qaeda na Leta ya kiyisilamu mu karere. Iyo mitwe yishe abantu ibihumbi, ikura mu byabo ababarirwa muri za miliyoni mu mpande zose za Sahel no hanze ya yo. (Reuters)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *