Rwanda: Abikorera basabwe kubakira Abakozi ubushobozi no kubaha Amasezerano y’Akazi

Abikorera mu Rwanda barasabwa kubaka ubushobozi bw’ abakozi babo no kubaha amasezerano y’akazi, kugira ngo batange umusaruro ukenewe.

Ibi byagarutsweho mu biganiro byahuje ubuyobozi bw’urugaga rw’ abikorera, abanyamuryango barwo na zimwe mu nzego za Leta.

Bamwe mu bikorera bavuga ko hari imbogamizi bahura nazo mu mikororere yabo zikeneye gushakirwa umuti urambye kugira ngo batange umusaruro ukenewe mu bukungu bw’igihugu.

Umuyobozi mukuru ushinzwe umurimo muri Minisiteri y’Umurimo n’abakozi ba Leta, Mwambari Faustin avuga ko uru rwego rwihariye 94% by’imirimo mu gihugu.

Gusa ngo haracyagaragara ibibazo birimo kutubakira ubushobozi abakozi ndetse no kuba benshi mu bakoresha batagirana amasezerano y’akazi n’ abakozi.

Mwambari avuga ko abikorera banakwiye kugira uruhare rukwiye mu kumenyereza akazi abakiri mu mashuri bitegura kwinjira ku isoko ry’umurimo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *