Hatangijwe Porogaramu igamije kugira u Rwanda Igicumbi cya Ruhago binyuze mu bufatanye na FIFA

Spread the love

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Werurwe 2023 Ubwo hatangizwaga ku mugaragaro gahunda y’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi FIFA, igamije guteza imbere Umupira w’amaguru mu Mashuri, Ishyirahamwe rya ruhago mu Rwanda, FERWAFA, Minisiteri ya Siporo na Minisiteri y’Uburezi, bashimangiye ko bagiye gushyira imbaraga mu guteza imbere umupira w’amaguru, binyuze muri gahunda zinyuranye zizashyirwa mu bigo by’Amashuri.

Muri uyu muhango wabereye mu Ishuri ry’Imyuga rya Kigali, RP-IPRC Kigali, Minisitiri wa Minisiteri ya Siporo, Madamu Munyangaju Aurore Mimosa yatangaje ko Minisiteri ayoboye izakora ibishoboka byose ngo iyi gahunda igere mu gihugu hose nk’uko babyemeye.

Ni mu gihe biteganyijwe ko iyi gahunda izakwizwa mu bigo by’Amashuri 4,000 mu gihugu hose.

Madamu Munyangaju Aurore Mimosa yagize ati:

Iyi gahunda yo kugeza umupira w’amaguru mu bigo by’Amashuri ni amahirwe yo gufasha abakiri bato kuryoherwa na ruhago no gukura bayikunze.

Gutangizwa kw’iyi gahunda bivuze byinshi ku iterambere ry’umupira w’amaguru mu gihugu cyacu, bityo tukaba twiteguye gukorana n’Ishyirahamwe rya ruhago mu Rwanda, FERWAFA, kugirango izi ntego zigerweho

N’ubwo iyi gahunda izakwizwa mu bihugu binyuranye byo ku Isi ku bufatanye na FIFA, mu Rwanda izashyirwa mu bikorwa ku bufatanye bw’Ishyirahamwe rya ruhago mu Rwanda, FERWAFA, Minisiteri ya Siporo na Minisiteri y’Uburezi.

Gahunda yo guteza imbere umupira w’amaguru mu Mashuri (Football for Schools (F4S), ni gahunda yashyizweho na FIFA ifatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita mu Muco n’Uburezi UNESCO.

Igamije gushimangira iterambere ry’Uburezi, kwiteza imbere ndetse no kwihangira imirimo.

Bikaba biteganyijwe ko byibuze izagera ku rubyirukoMiliyoni 700 ku Isi.

Yashyizweho kandi mu rwego rwo gufasha abana b’abahungu n’abakobwa bose kwibona mu mupira w’amaguru ku Isi hose, hagamijwe guhuza gahunda z’Uburezi no guconga Ruhago.

Bikaba biteganyijwe ko izajya igirwamo uruhare n’inzego bwite za Leta ndetse n’abafatanyabikorwa banyuranye.

Muri iyi Porogaramu, abana bazajya bigishirizwamo ibijyanye n’imibereho rusange ndetse no kwihangira imirimo binyuze muri ruhago.

Uretse ibi kandi, binyuze muri iyi Porogaramu, abazayitabira bazagira uruhare mu gushyira mu bikorwa gahunda zirambye za UN/ONU zigamije Iterambere United Nations’ Sustainable Development Goals (SDGs)  n’ibindi…

Iyi Porogaramu ikaba izakorwa mu bihugu byo ku Mugabane w’Afurika, Aziya ndetse n’Amerika y’Amajyepfo.

Agaruka kuri izi gahunda, Umunyamabanga mukuru wa FIFA, Madamu Fatma Samoura, yagize ati:

Umupira w’amaguru ifite uruhare muri gahunda y’Uburezi ku buryo utabitandukanya.

Natewe ishema n’Ikirekezo cya Leta y’u Rwanda ku bijyanye na Ruhago, bityo nkaba ntashidikanya ko binyuze muri iyi Porogaramu, abakiri bato bazakomeza guteza imbere impano zabo zo guconga ruhago.

Uretse Madamu Fatma Samoura, Perezida w’Ishyirahamwe rya ruhago mu Rwanda, FERWAFA, Bwana Nizeyimana Mugabo Olivier, we yagize ati:

Mfite ikizere ko iyi gahunda izashyirwa mu bikorwa mu gihe kirekire.

Binyuze muri iyi Porogaramu, FERWAFA izatanya n’inzego bireba gushyira mu bikorwa iterambere rya ruhago mu gihe kirambye.

Uretse ibi kanid, iyi Porogaramu izanafasha abana b’u Rwanda mu gukura barangamiye iterambere rya Ruhago mu myaka iri imbere.

Gutangiza iyi Porogaramu, byahurira n’uko mu Rwanda hari kubera Inama y’Inteko rusange ya FIFA ya 73, iyi ikaba izanatorerwamo Perezida wa FIFA, aho kuri ubu Gianni Infatino uyiyobora ariwe mukandida rukumbi.

Umunyamabanga mukuru wa FIFA, Madamu Fatma Samoura, ubwo yagezega ijambo ku bari bitabiriye uyu muhango kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Werurwe 2023.

 

Umunyamabanga mukuru wa FIFA, Madamu Fatma Samoura, yerekanye ko azi no guconga Ruhago

 

Minisitiri wa Minisiteri ya Siporo, Madamu Munyangaju Aurore Mimosa, Umunyamabanga mukuru wa FIFA, Madamu Fatma Samoura, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi, Gaspard Twagirayezu  na Bwana Nizeyimana Mugabo Olivier ubwo hatangizwaga iyi Porogaramu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *