“Ntabwo tugikeneye ko mukoresha Iposita mwohereza Impapuro za Mituelle muri RSSB” – Rulisa Alexis 

Umuyobozi w’Ishami rya Mituweli mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize RSSB, Rulisa Alexis yavuze ko ubu hatagikenewe ko izo mpapuro zigaragaza ibikorwa byakorewe Umunyamuryango wa Mituweli zoherezwa mu Iposita cyangwa ngo zihabwe imodoka izijyane i Kigali ku Kicaro Gikuru cya RSSB kuko byose iri koranabunga ryabyorosheje.

Ati “Kuko iyo inyemezabuguzi yemejwe muri ya sisitemu, ako kanya ku cyicaro gikuru duhita tuyibona, bigakuraho cya gihe yamaraga mu nzira, cyiyongera ku gihe ivuriro ryamaraga ritegura iyo nyemezabuguzi n’igihe yamaze igenzurwa. Nubwo RSSB yari yarashyizeho ingamba zo kugabanya icyo gihe, iri ikoranabuhanga ryitezweho kurushaho kwihutisha serivisi ku buryo ivuriro rizajya ryishyurwa mu gihe cy’iminsi itarenze 15.”

Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Gahanga, kiri mu Karere ka Kicukiro, Barinzi Jean Marie Vianney, yavuze ko ikigo ayoboye cyatangiye kuryoherwa n’umusaruro wa “RSSB Kwivuza’’, kandi ubu nta kibazo cy’ibura ry’imiti bagihura nacyo.

Ngendakuriyo Lionel, inararibonye mu ikoranabunga muri RSSB, yavuze ko iyi sisitemu ya kwivuza.rssb.rw irindiwe umutekano ku buryo bukomeye kuko yubatswe n’abanyarwanda (abakozi ba RSSB) kandi ikaba irindiwe umutekano cyane ko itanakenera ijambobanga (password) rihoraho.

Hashyizweho uburyo bwa OTP (One Time Pass code) aho ko umuntu wemerewe kuyikoresha iyo yinjiye kuri iyo sisitemu, ahabwa imibare mishya (Password) kuri telefoni ye.

Bivuze ko inshuro zose umuntu ashatse kwinjiramo bamuha imibare mishya ndetse iyo utinze nk’iminota ibiri iryo jambo-banga rita agaciro, bikaba bigoye ku bashaka kwiba amakuru.

Iri koranabuhanga ryakozwe hitawe ku bushobozi bw’amavuriro y’ibanze kandi rikoze ku buryo ritazabangamira itangwa rya serivisi kuko amakuru yinjizwa muri mudasobwa nyuma yo kwakira abarwayi.

Ku bijyanye no guha serivisi nk’iyi ibitaro bikuru, RSSB ivuga ko haherewe ku mavuriro y’ibanze n’ibigo nderabuzima ariko nyuma hakazakurikiraho ibitaro bikuru byaba iby’akarere, iby’intara, iby’icyitegererezo n’ibya kaminuza.

RSSB iteganya ko mu mezi abiri ari imbere inyemezabuguzi zose (Invoices) ziturutse mu bigo nderabuzima n’amavuriro y’ibanze zizaba zose zinyuzwa muri iyi sisitemu nshya kandi zikishyurwa vuba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *