Duhugurane: Uko wakwirinda gushyingura uwawe akiri muzima, byugarije byinshi mu bihugu bikennye

Benshi mu barwayi bo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bashobora gushyingurwa ari bazima, kubera ubushobozi bucye bwo gutabara byihutirwa mu gihe umutima wahagaze gutera, ibizwi nka CPR (Cardiopulmonary resuscitation).

CPR ni uburyo bwihutirwa burimo ibikorwa mu gufasha umurwayi kubona umwuka hifashishijwe imashini ya Defibrillator, hagamijwe gufasha ubwonko gukomeza gukora mu gihe haba hagitegerejwe ko hagira ubundi bufasha umurwayi yahabwa kugira ngo amaraso akomeze gutembera mu gihe biba bigaragara ko umutima wahagaze.

Umurwayi wageze kuri urwo rwego rwo gukenera gufashwa muri ubwo buryo ngo ubuzima bwe burokorwe, iyo umurebesha ijisho uba ubona yapfuye ariko hari ubwo aba agifite amahirwe yo kubaho.

Iyi ni yo mpamvu nyamukuru ituma mu bihugu bitaragira ubushobozi bwo kugura ibikoresho byifashishwa mu mavuriro, ababiremberamo ku rwego rwo kuba byakwifashishwa, abaganga bahita batangaza ko bapfuye kandi bigishoboka ko babaho.

nkuko tubukesha ikinyamakuru igihe  cyatangaje ko mu 2014, umugabo w’imyaka 78 wo muri Mississippi byatangajwe n’abaganga ko yapfuye, ku munsi ukurikiraho aza gukanguka yamaze kujyanwa mu nzu ishyirwamo imibiri y’abapfuye.

Inkuru nk’izi akenshi zifatwa nk’izidasanzwe abantu bakagira ngo ni ibitarabayeho byakinwe nko muri filime ariko nubwo biboneka gake bibaho, byitwa ‘Lazarus Syndrome’, cyangwa se kugaruka mu buzima mu gihe byacyekwaga ko umutima w’umuntu wahagaze, yamaze gupfa.

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2007 na Vedamurthy Adhiyaman, bwagaragaje ko muri 82% by’abantu bakenera kurokorerwa ubuzima hifashishijwe uburyo bwa CPR, 45% muri bo baba bafite amahirwe yo kubaho.

Mu bihe bitandukanye hagiye humvikana inkuru zivuga ku kwibeshya kw’abaganga bagatangaza ko umuntu yapfuye kandi akirimo umwuka, ku buryo yitaweho hakoreshejwe uburyo bwa CPR aba ashobora kurokorerwa ubuzima.

Iki kinyamakuru cyatangaje uburyo mu 2014, muri bimwe mu bitaro byo muri New York, abaganga bashyizwe ku gitutu cyo gutanga ibisobanuro, nyuma y’uko babaze umugore wari wanyweye ibiyobyabwenge byinshi, batangaza ko yaje gupfa ariko nyuma y’igihe gito agakanguka.

Ku kibazo cy’ubuke bw’izo mashini mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, si cyo cyagaragajwe gusa kuko imiryango ya American Heart Association (AHA) na International Liaison Committee on Resuscitation (ILCOR), yatangaje ko hakiri icyuho mu burezi bwabyo bitewe no kutagira abaganga benshi bafite ubumenyi bwabafasha kuvura abarwayi hakoreshejwe CPR.

Ushinzwe Serivisi z’Imbangukiragutabara mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr. Sindikubwabo Jean Nepomuscène, yabwiye IGIHE ko u Rwanda rufite imashini zikoresha uburyo bwa Cardiopulmonary Resuscitation ndetse ko zimwe mu mbangukiragutabara zarwo zifite ubushobozi bwo gukoresha ubu buryo mu kurokora ubuzima bw’umurwayi wendaga gushiramo umwuka.

Serivisi ya CPR ikoreshwa mu mbangukiragutabara zo mu bwoko bwa ‘Advanced Life Support’ u Rwanda rufite kuko ziba zifite ibikoresho byose nkenerwa mu kwita ku murwayi, harimo n’izi mashini zishitura umutima

Gusa ntizigaragara mu zindi mbagukiragutabara zo mu bwoko bwa ‘Basic Life Support’.

Dr. Sindikubwabo yasobanuye ko umurwayi ukeneye ubutabazi bwihuse butuma hifashishwa CPR iyo hakoreshejwe imbagukiragutabara z’ibitaro bya Leta nta kiguzi kidasanzwe bisaba.

Ku bivuriza mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal muri iki gihe, umurwayi bakoreshaho uburyo bwa CPR umutima wahagaze ntiyishyuzwa iyo serivisi ukwayo.

Gusa iyo umurwayi afite ibibazo bituma umutima utera mu buryo budasanzwe agakenera gukoresha CPR, iyi serivisi yishyuzwa ibihumbi 200 Frw, wakongeraho ibindi bamukorera, igiciro kikagera ku ari hagati y’ibihumbi 500 Frw na 600 Frw.

Amakuru yatangajwe n’Ibitaro bya Qaboos muri Oman hagati y’Ukwezi kwa Werurwe na Kamena 2014, agaragaza ko umurwayi ufite amahirwe yo kubaho ku kigero cya 20% abifashijwemo n’uburyo bwa CPR, yishyuraga amadolari ya Amerika asaga 1958, ni ukuvuga asaga miliyoni 2 Frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *