Malawi: Abasaga 100 bamaze guhitanwa n’Inkubi y’Umuyaga yiswe Freddy

Tariki ya 13 Werurwe 2023, Inkubi y’Umuyaga yiswe Freddy bivaze n’Imvura idasanzwe, byahitanye abantu barenga 100 muri Malawi na Mozambike. Iyi yaje ikurikira igarukaga mu Majyepfo y’Afurika by’umwihariko muri Madagascar.

Malawi yashegeshwe cyane n’iyi nkubi, kuko abasaga 99 bahasize ubuzima nyuma y’Umwuzure wo mu Ijoro ryo ku Cyumweru rishira ku wa Mbere, Umwuzure wahitanye Amazu n’abari basinziriye.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, komiseri mu ishami rishinzwe imicungire y’ibiza, Charles Kalemba, yagize ati:

Turateganya ko umubare uziyongera.

Abandi bantu 134 bakomeretse naho 16 baburirwa irengero. Umurwa mukuru w’ubucuruzi wa Malawi Blantyre wahitanye abantu 85. Abaturage barigukoresha amaboko yabo mu gushakisha ababa barengewe n’ icyondo

Inkeragutabara za leta zatinze kuhagera, nk’uko umuturage umwe wanze kuvuga izina rye yavuze, ubwo yarari mu bikorwa byo gutabara.

Umushoferi utwara imbangukiragutabara Honest Chirwa yagize ati:

Abantu barumiwe. Ibintu biragoye cyane. Yongeyeho ko abatabazi badafite ibikoresho bihagije.

Umuryango w’abibumbye wavuze ko abantu barenga 11,000 bahuye n’umuyaga.

Ingaruka z’umuyaga wateje ibibazo byinshi mu gihugu gihanganye n’icyorezo cya korera cyahitanye abantu benshi mu mateka yacyo, cyahitanye abantu barenga 1.600 kuva umwaka ushize.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana UNICEF ryihanangirije riti: “Ibihe by’ikirere nk’ibi birashoboka ko byongera ikwirakwizwa ry’indwara ya korera imaze.guhitana abatari bacye muriki gihugu

Malawi yategetse amashuri yo mu turere icumi two mu majyepfo gukomeza gufungwa kugeza ku wa gatatu, biteganijwe ko imvura n’umuyaga bizakomeza kwibasira amajyepfo y’igihugu.

Abayobozi b’inzego z’ibanze bavuga ko byibuze abandi bantu 10 bapfuye abandi 14 barakomereka mu baturye hafi ya Mozambique.

Isosiyete y’indege ya Malawi Airlines yavuze ko indege zose zerekeza Blantyre zahagaritswe kugeza igihe zizamenyeshwa nyuma yuko harindege yageze mu kirere maze igasubira mu murwa mukuru Lilongwe kubera ikirere kibi.

Ikigo gishinzwe ikoreshwa ry’amashanyarazi muri iki gihugu kandi cyatangaje ko amashanyarazi azabura, kubera ko kigomba guhagarika by’agateganyo sitasiyo y’amashanyarazi kugira ngo amazi y’ibyondo atangiza turbine (Imashini zitunganya umuriro wamashanyarazi).

Muri rusange, Freddy kugeza ubu yishe imaze guhitana abantu 136 – 99 muri Malawi, 20 muri Mozambike na 17 muri Madagasikari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *