Hashyizweho amabwiriza mashya ku birebana no gutanga Inkingo za Covid-19 mu Isi

Impuguke z’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) mu bijyanye n’inkingo, zagaragaje ko abana bafite ubuzima bwiza, ingimbi n’abangavu bakwiye gufatwa nk’abantu batihutirwa mu guhabwa doze y’urukingo rwa Covid-19 rushimangira.

Itsinda ry’Abajyanama b’Inzobere muri OMS rizwi nka “SAGE” rivuga ko izi mpinduka zatewe no kuba hakwiye kwitabwa ku bantu bafite ibyago byinshi byo kuzahazwa no guhitanwa na Covid-19.

Abo barimo abashaje, abafite ibibazo by’ubudahangarwa, abatwite, abakora mu nzego z’ubuzima bose bashobora kuba bajya bongerwa izindi doze z’urukingo nyuma y’amezi 12 uhereye igihe bari baraherewe doze ishimangira.

Iri tsinda ry’inzobere ryavuze ko abafite ibyago bidakanganye byo kuba bakwibasirwa na Covid-19 ku rugero ruringaniye, bakwiye kuba bahabwa inkingo z’ibanze, bakanahabwa doze ishimangira, ariko badakeneye kuba bajya bahabwa doze zindi zishimangira mu buryo buhoraho.

Abagaragajwe nk’abadakwiye kujya bahora bahabwa izo doze zindi zishimangira, ni abana, ingimbi n’abangavu kimwe n’abantu bari munsi y’imyaka 60 bose bafite ubuzima bwiza.

Igihugu kandi kizajya gishyiraho amabwiriza ajyanye n’ikingira hashingiwe ku buryo cyugarijwe n’icyorezo cyangwa hagendewe ku kiguzi icyo gihugu gisabwa mu kubona inkingo.

Itsinda rya SAGE ryavuze ko inama ryatanze zishingiye ku miterere y’icyorezo cya Covid-19 muri iki gihe, rihamya ko ari ibintu bishobora guhinduka mu gihe cyose icyorezo cyakwihinduranya mu bundi buryo buteye inkeke na cyane ko hari ibihugu nka Canada n’u Bwongereza byatangiye kongera izindi doze zishimangira abafite ibyago byinshi byo kwibasirwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *