Handball: Ikipe y’Igihugu yatangiranye intsinzi mu Irushanwa ry’Akarere ka 5

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu kiciro cy’Abatarengeje imyaka 20, yatangiranye intsinzi mu Irushanwa rihuza Ibihugu by’Akarere ka Gatanu (5), IHF Trophy Zone 5 riri kubera i Addis Ababa muri Ethiopia.

Ni nyuma yo gutera mpaga y’ibitego 10-0 iya Kenya itabonetse ku kibuga mu mukino ufungura iri Rushanwa.

Uyu mukino wagombaga kuba kuri uyu wa Mbere, tariki ya 13 Gicurasi 2024, ntiwakinwe kubera ko Kenya yagize ikibazo cy’urugendo igatinda kuhagera, nk’uko amakuru THEUPDATE yabonye abyemeza.

Biteganyijwe ko Kenya ihagera kuri uyu wa Mbere, ikazakina imikino isigaye.

Iyi mikino izakomeza ku wa Kabiri, aho u Rwanda U20 ruzakina na Djibouti saa Mbiri z’igitondo ku isaha y’i Kigali.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda U18 yo izacakirana na Tanzania saa Yine zuzuye.

Irushanwa rya IHF Trophy rihuza amakipe yo mu Karere ka Gatanu (Zone 5), ryatangiye ku wa 12 Gicurasi, rizasozwa ku wa 17 Gicurasi 2024.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda U18 itozwa na Ngarambe François Xavier wungirijwe na Ndabikunze Alexis, mu gihe iy’Abatarengeje Imyaka 20 itozwa na Mudaharishema Sylvestre na Nzayisenga Aimable.

Akarere ka Gatanu kabarizwamo ibihugu birimo u Rwanda, u Burundi, Kenya, Ethiopia, Tanzania, Uganda, Djibouti, Sudani y’Epfo, Somalia na Sudani.

U Rwanda ni rwo rwegukanye Irushanwa rya IHF Trophy mu bagabo n’abagore mu 2023, icyo gihe ryabereye i Dar es Salaam muri Tanzania.

Amafoto

May be an image of 11 people, people playing American football, people playing football and people playing basketball

May be an image of 9 people, people playing American football, people playing football and text

May be an image of 9 people, people playing American football, people playing football and text

May be an image of 4 people, people playing basketball, people playing American football, people playing football and text

May be an image of 3 people, people playing American football, people playing football and text

May be an image of 8 people, people playing American football and people playing football

May be an image of 4 people, people playing football and text

May be an image of 11 people, people playing football and text

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *