Immigration VC na MINADEF WVC zegukanye Irushanwa ryo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ryateguwe na ARPST

Ikipe ya Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda (MoD) mu kiciro cy’Abagore n’iy’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe abinjira n’abasohoka (Immigration) mu kiciro cy’Abagabo, zegukanye Irushanwa ryo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iri Rushanwa ryateguwe n’Ishyirahamwe n’Imikino y’Abakozi mu Rwanda (ARPST).

Aya makipe yombi yegukanye iri Rushanwa ubwo kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Gicurasi 2024, hasozwaga Irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Iri Rushanwa ryakinwemo Umukino wa Volleyball gusa, mu gihe Umwaka ushize hari hakinwe Umupira w’Amaguru na Basketball.

Amakipe yitabiriye iri Rushanwa, n’ayaje mu myaka Ine ya mbere muri uyu Mwaka w’imikino.

Ikipe ya Immigration VC yegukanye igikombe cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, nyuma yo gutsinda NISR VC amaseti 3-2.

Mu gihe cyiciro cy’Abagore, Ikipe ya Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda (MoD) yatsinze RRA amaseti 3-1.

Ikipe ya Gatatu mu Bagabo, yabaye REB VC, mu gihe mu Bagore yabaye RBC.

Mbere y’uko hakinwa imikino ya nyuma kuri iki Cyumweru, Ku wa Gatanu hasuwe Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro, kunamirwa abasaga Ibihumbi 105 biharukukiye, hanashyirwa Indabo ku Mva.

Amafoto

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *