Rwanda: RDF na RNP basabwe kurwanya iyinjizwa ry’Abana mu Mitwe yitwaje Intwaro

Ba ofisiye 19 bo mu Ngabo na Polisi by’u Rwanda, batangiye amasomo ajyanye no kwirinda kwinjiza no gukoresha abana mu mitwe yitwaje intwaro.

Ni amahugurwa azamara iminsi itanu ari kubera mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro kiri i Musanze, mu Ntara y’Amajyaruguru.

Yateguwe na Minisiteri y’Umutekano, Ingabo na Polisi ku bufatanye n’Ikigo Dallaire Institute for Children, Peace and Security,  cyita ku bana, amahoro n’umutekano.

Abayitabiriye bavuga ko bayitezemo kunguka ubumenyi, bazakenera mu kurengera abana by’umwihariko abajya mu butumwa byo kugararura no kubungabunga amahoro hirya no hino.

Umuyobozi wungiriye w’’Ikigo Dallaire Institute for Children, Peace and Security , ku rwego rwa Afurika, Mujawase Fransisca, yavuze ko abatoranirijwe guhabwa ubu bumenyi bategerejweho kubusangiza abandi.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *