Handball: Abanyamuryango ba FERWAHAND bagiye guhurira mu Nteko Rusange ngaruka mwaka

Nyuma y’uko Umwaka w’Imikino w’i 2022 usorejwe mu Karere ka RUBAVU mu Kwezi gushize kwa Mutarama, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 04 Gashyantare 2023, abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball barahurira mu Nteko Rusange ngaruka Mwaka, inama iteganyijwe kubera kuri Hilltop Hotel mu Mujyi wa Kigali.

Ni inama igiye kuba nyuma y’uko ubuyobozi bushya bwa FERWAHAND buri hafi kuzuza Umwaka butowe, kuko bwatowe tariki ya 07 Werurwe 2022.

Igiye guterana kandi mu gihe kuri uyu wa Gatandatu no ku Cyumweru mu Karere ka Gicumbi hakinirwa Irushanwa ryo kwibuka Intwali z’u Rwanda “Handball Heroes Tournament 2023”.

Amakuru THEUPDATE yamenye ni uko ku murongo w’ibizigirwa muri iyi nama, harimo “Kurebera hamwe Raporo y’Ibikorwa byaranze iri Shyirahamwe mu Mwaka ushize (2022), Raporo y’uko Umutungo wakoreshejwe mu 2022, kurebera hamwe ibikorwa bizaranga uyu Mwaka w’i 2023 ku isonga itangira rya Shampiyona, kwemeza no kwakira Abanyamuryango bashya ndetse no kuvugurura amategeko”.

By’umwihariko, iyi Nteko Rusange igiye kuba mu gihe ubuyobozi bushya bw’iri Shyirahamwe bwishimira ko ku Mwaka wabo wa mbere wa Manda, Ikipe y’Igihugu y’Ingimbi yegukanye Igikombe cy’Akarere ka Gatanu cyakiniwe muri Kenya, kuba barateguye kandi bakanakira Igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 18 na 20 byakinwe muri Kanama na Nzeri y’Umwaka ushize, ndetse no kuba Ikipe y’Igihugu yarakatishije Itike yo gukina imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Croatia.

Bwana Twahirwa Alfred, Perezida w’Ishyirahamwe rya Handball mu Rwanda.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *