Nyamagabe: Abakobwa biga muri GS Kigeme B basabwe gushyira imbaraga mu bibateza imbere bakima icyuho ibibagusha mu Mutego

Kuri uyu wa Kane tariki ya 02 Gashyantare 2023, mu Ishuri ryisumbuye rya Groupe Scolaire Kigeme B riherereye mu Murenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo y’Igihugu, abayobozi mu nzego zinyuranye zirimo iz’Umutekano, Abanyamadini n’ubuyobozi bwite bwa Leta bamurikiwe bimwe mu bikorwa bitandukanye byakozwe n’abanyeshuri b’Abakobwa bafatanyije n’Abarezi babo, mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo ndetse no kugumana Umwana w’Umukobwa nyuma y’amasomo ku Ishuri bigamije kumurinda abamushuka nk’igisubizo cyo ku murinda Ihohoterwa rishingiye ku Gitsina no guterwa Inda zitateguwe muri gahunda izwi nka ‘Keep Girls at School’.

Bimwe mu bikoresho byamuritswe harimo ‘ibikoresho abakobwa bifashisha mu gihe bari mu Mihango bimara igihe kinini ndetse n’amavuta yo kwisiga yo mu bwoko bunyuranye aho bakora amavuta afite ikirango cya “Girubwiza” yo mu bwoko bwa Vaseline Alvaro nk’igisubizo cyo gukumira abana b’Abakobwa bashukishwaga ibi bikoresho bitewe n’Ubukene, ari muri urwo rwego iyi gahunda yaje ari igisubizo ndetse kirambye.

Iri shuri ryigaho abakobwa 450 bo mu kiciro cya mbere cy’Amashuri yisumbuye bibumbiye mu makalabu 15, aho bafashwa na bamwe mu barimu babo nyuma y’amasomo ndetse no mu mpera z’Icyumweru ‘Weekend’ aho bahabwa amahugurwa yo gukora aya Mavuta bakayifashisha bakesha uruhu no kutararikira ibyo badafitiye ubushobozi.

Umuyobozi w’Ishuri Baranyeretse Noel, watangije iki gikorwa aha ikaze abikitabiriye, nyuma agaruka ku mavu n’amavuko y’uyu Mushinga, aho yavuze ko ari igitekerezo cyaje kubera ko nk’Ishuri ryigwagamo n’abana benshi b’Impunzi z’Abanyekongo bahuraga n’ibibazo byinshi bishingiye ku bishuko byinshi byibasiraga abana b’Abakobwa bashukishwaga Amavuta n’utundi dukoresho duciriritse umwana atashobora kubona twamufasha mu Buzima bwe bwa buri munsi, ari nacyo cyatumye batekereza uyu Mushinga nk’umuti urambye w’iki kibazo.

Yagize ati:”Twatekereje uyu Mushinga ngo ufasha abanyeshuri bacu, ariko by’umwihariko tukibanda ku Bakobwa kuko twabonaga bakunze kugira ibishuko byinshi, ndetse ugasanga muri bo hari n’abatwaye inda z’imburagihe. Mu biganiro rero twagiye dukorana, abenshi batubwiraga ko babashutse babaha Amasabune, Amavuta n’utundi duhenda bana”

“Yaba twe abayobozi n’abarezi, twakoreye hamwe dushaka icyakorwa cyatuma tubona abakobwa nyuma y’amasomo, aho twatekereje ibintu bitandukanye byabafasha gukemura ibibazo byabo bya buri munsi. Ku ikubitiro rero, twatangiranye no gukora ibikoresho bifashisha bari mu M,ihango ibikoresho bifashisha mu gihe kirekire, ibyo twabigezeho”.

” Nyuma, twakurikijeho Umushinga wo gukora Amavuta ya Gikotori, Amavuta bishimiye ndetse tugira n’amahirwe yo kuba twarabonye uwadusuye adutera Inkunga y’Amafaranga yadufashije kwegeranya Abakobwa bose tubabumbira mu Makarabu (Clubs) maze dutora Komite dutangira gushyira mu bikorwa iki kifuzo twatekereje.”

Uyu muyobozi yakomeje yerekana ko bagifite imbogamizi yo kuba batarabona icyangombwa cy’ubuziranenge cyatuma batangira gushyira umusaruro wabo ku Isoko, asaba ubuvugizi agira ati:”

“Turacyafite ibyo dukeneye byinshi tutarabona. Muri byo harimo Icyangombwa cy’Ubuziranenge kubera ko dushaka kwaguka bityo Amavuta yacu akagera ku Isoko. Ibikoresho byacu turacyabyikoreshereza twebwe ubwacu mu banyeshuri ariko bigeze no ku bandi byadushimisha”.

“Hari abagiye badusura bakadushimira yemwe bakaduha n’ikizere ko dukora neza ndetse n’Ibyangombwa by’Ubuziranenge biri mu nzira bitewe n’uko ababishinzwe badusuye bagashima ibikorwa twatangiye, gusa ntabwo turabibona”.

“Dukeneye aho gukorera kuko nta nyubako zihagije dufite zo gukoreramo. Twabanje gukorera mu Mashuri, ariko ubu dukeneye Inyubako zijyanye n’ibi bikorwa. Uretse ibi, dukeneye n’Ibikoresho bihagije byaddufasha gukomeza gukora ibi bikorwa mu gihe kirambye”.

Nyirabarame Marie Claire, Umurezi muri GS Kigeme B by’umwihariko uba hafi aba Bakobwa, yagize ati:”

“Muby’ukuri uyu Mushinga bigaragara ko waje ukenewe. Ni Umushinga uzafasha abana igihe bari hanze kudahura n’abashobora kubahohotera babafatiye ku bintu bimwe na bimwe bari bakeneye. Hari ababashukishaga Amavuta yo kwisiga bayabuze, ababagurira Amandazi, Bombo n’ibindi nk’ibyo ariko kuri iyi nshuro ndahamya ko bigiye guhagarara.”

“Twatekereje uyu Mushinga kugirango umwana w’Umukobwa nabona ubushobozi buringaniye abashe kugura Amavuta ari mu Icupa ashoboye, kuko bafite Amacupa afite ubunini butandukanye”.

Gasana Fiston wigisha Isomo ry’Ubutabire n’umuyobozi w’ibikorwa muri iki Kigo ndetse n’uyu Mushinga ‘Keep Girls at School’, avuga ko bafite ibikorwa byinshi ariko bahisemo kwerekana igikorwa cyo gukora Amavuta, aho bafite ubwoko bwinshi bwayo.

Yagize ati:”Dukora Amavuta atagira Ibara n’Impumuro (Vaseline), afite Ibara n’Impumuro ndetse n’avura Indwara z’Uruhu azwi nka Alvera”.

Muragijimaana Désange, Umunyeshuri wiga mu Mwaka wa Gatatu w’ikiciro rusange, yavuze ko icyo iyi Kalabu (Club) yamufashije kubona Amavuta ku giciro gito ndetse anunguka Ubumenyi bwo kuyakora.

Ashingiye kuri ibi, yashishikarije bagenzi be bataye Ishuri kugaruka kwiga nabo bakiga uyu Mwuga kuko na nyuma yo kurangiza amasomo yabo wabatunga.

Ntihemuka James, Umunyeshuri wiga mu Mwaka wa Gatatu nawe yagize ati:”

Nkanjye nkimara kumva ko bashiki bacu bafite uyu Mushinga byarashimishije cyane kuko bizakuraho bamwe bajyaga babashukisha ibishuko bimwe na bimwe bigatuma bibagusha mu mitego ishobora gutuma batwara Inda zitateguwe cyangwa ihohoterwa rishingiye ku Gitsina”.

Yasoje avuga ko nabo nk’Abahungu bafite ikizere ko mu Minsi iri imbere hari Imishinga ibateganirijwe izabafasha gutera imbere.

Umuyobozi w’Ishami ry’Uburezi mu Karere ka Nyamagabe, Bwana Pacific Hagenimana yashimiye iri Shuri ku mbaraga rigaragaza mu mitsindire no kubaka ubushobozi bw’Umunyeshuri, abasaba gukomeza gushyira imbaraga mu guteza imbere Ireme ry’Uburezi.

Ati:”Ndashima abana b’Abakobwa n’Abarezi babafasha mu gikorwa kiza bagaragaje cyo gukora Amavuta y’ubwoko bunyuranye, ariko ndasaba kubikorana ubushishozi ndetse bikanajyanishwa n’ibiciro biri ku Isoko ryaho mutuye mu rwego rwo kubishakira Isoko rirambye, bikanabera ibisubizo umuryango mugari wabegereye iri Shuri”.

Uretse ibi kandi, yabasabye kwihutisha igikorwa batangiye cyo gushaka ibijyanye n’Ibyangombwa by’Ubuziranenge. Aha yabijeje ubufatanye no kubahuza n’inzego z’abikorera zizabafasha kubyaza umusaruro Umushinga wabo wo gukora Amavuta.

Amafoto

Amwe mu Mavuta akorwa n’Abakobwa biga muri GS Kigeme B

 

Ubuyobozi bw’Akarere bwajije kubakorera ubuvugizi iki gihangano cyabo kikajya ku Isoko

 

One thought on “Nyamagabe: Abakobwa biga muri GS Kigeme B basabwe gushyira imbaraga mu bibateza imbere bakima icyuho ibibagusha mu Mutego

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *