Handball: Amakipe 17 agiye guhatanira Igikombe cyo kwizihiza ‘Umunsi w’Intwali ku nshuro ya 29’


image_pdfimage_print

Mu gihe u Rwanda ruri kwizihiza Umunsi wahariwe kuzirikana Intwali z’Igihugu ku Nshuro ya 29, Ishyirahamwe ry’Umukino w’Intoki wa Handball ryateguye Irushanwa ngaruka mwaka mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi uri mu minsi ikomeye yizihizwa kuva u Rwanda rwabohorwa mu 1994.

Iri Rushanwa ngaruka mwaka “Handball Heroes Tournament” kuri iyi nshuro, rigiye kwitabirwa n’amakipe 17 mu bagabo n’abagore, kuri iyi nshuro rigiye Kubera mu Karere ka Gicumbi ryaherukaga mu 2020, mu gihe mu mwaka ushize ryabereye kuri Sitade Amahoro mbere y’uko itangira kuvugururwa.

Aya makipe uko ari 17, ategerejwe guhurira mu Karere ka Gicumbi mu mpera z’iki Cyumweru hagati ya tariki ya 04 n’iya 05 Gashyantare 2023.

Amakipe azitabira iri Rushanwa “Heroes Tournament” agizwe na..

Abagabo:

1. Gicumbi HT
2. Police HC
3. APR HC
4. Nyakabanda
5. ADEGI
6. Kigoma
7. St Martin Hanika
8. UR-A
9. UR-B
10. TTC de la Salle
11. Vision JN

Abagore:

1. Kiziguro
2. Gicumbi
3. Three Stars
4. UR-A
5. UR-B
6. TTC de la Salle

Mu mwaka ushize, iri Rushanwa ryari ryatwawe na Gicumbi mu bagabo itsinze Police HC ibitego 33-31, mu gihe mu bagore igikombe cyari cyatwawe na Kiziguro SS itsinze UR Rwamagana ibitego 29 kuri 14.

Ubwo iri Rushanwa ryakinirwaga mu Karere ka Gicumbi mu 2020, Ikipe ya Police HBC n’iyo yaryegukanye imaze guhigika APR HBC.

Gicumbi HBC yishimira intsinzi yari imaze gukura imbere ya Police HBC

 

Mu Kiciro cy’abagore, Ishuli ryisumbuye rya Kiziguro “Kiziguro SS” niryo ryegukanye Igikombe mu mwaka ushize

 

 

 


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *