Hakorwa iki ngo Abanyafurika bakora Ubuhinzi bareke kubarirwa mu bakora Umurimo uciriritse?

Inzobere n’abashoramari mu buhinzi bagaragaje ko kutagendana n’igihe n’imyumvire yo gufata ubuhinzi nk’umurimo usanzwe biri mu bituma umubare munini w’ababukora muri Afurika butabateza imbere bagakomeza gukena.

Nibura 70% bakora ubuhinzi muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara ni mu gihe Abanyarwanda benshi bakora ubuhinzi ku rugero rwa 53,4%.

Inama Mpuzamahanga yiga ku kubyaza inyungu Ubuhinzi (IBMA), iri kubera i Kigali, yagaragaje ko biteye impungenge kuba abakora ubuhinzi ari bo benshi muri Afurika ariko bakaba ari na bo benshi biganje mu bakennye cyangwa abakennye bikabije.

Umunya-Israel, Dr Nimrod Israely, uyobora Ikigo Dream Valley akaba yaranashinze IBMA, yavuze ko kuba abahinzi bakibukora mu buryo bwa gakondo kandi haraje ikoranabuhanga, ari impamvu ikomeye ituma bakena.

Yatanze urugero rw’agace ko muri Israel kitwa Kibbutz, gafite abaturage bangana na 1.7% by’abatuye igihugu cyose ariko bakaba beza 40% by’umusaruro w’ubuhinzi w’igihugu, bakanatanga 10% mu wujya mu nganda.

Dr Nimrod yavuze ko muri Afurika hari ikibazo cy’umusaruro udashobora kugezwa ku masoko mpuzamahanga, ukaguma imbere mu gihugu bityo umuhinzi ntatere imbere.

Ati: Urugero nk’imyembe, muri Afurika usanga kuri hegitari hasarurwa amadolari 500 ariko muri Israel, kuri hegitari hasarurwa ibihumbi 50 by’amadolari.

Asanga ubuhinzi bwa Afurika bukwiriye gukoresha ikoranabuhanga, hakajyaho uburyo bwo guhingira isoko kandi abahinzi bagafashwa gutunganya umusaruro, kuwubungabunga no kuwugeza ku masoko meza.

Ati “Usanga abahinzi batabasha no kugera ku masoko y’imbere mu gihugu, bituma wibaza uko bazagera ku masoko mpuzamahanga”.

Umuyobozi Mukuru wa Sustain Afric, akaba n’inzobere mu buhinzi, Njieforti Princewill Gana, yavuze ko ikibazo gihari muri Afurika ari uko ubuhinzi butabonwa nk’ubucuruzi cyangwa umwuga ubyara inyungu, ahubwo bugafatwa nk’umurimo w’akamenyero.

Ati “Abantu barahinga ariko ntabwo bazi kubyongerera agaciro no kubijyana ku isoko. Dukeneye abahingira isoko, bongerera agaciro umusaruro, bakabona uburyo bwo kuwutwara ku isoko kandi bakishyira hamwe”.

Yakanguriye urubyiruko kugana ubuhinzi kuko ari rwo ruzakora impinduramatwara muri uru rwego, yaba mu gukoresha ikoranabuhanga, ifumbire, kuhira, gushaka amasoko no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, ubuhinzi bukorwamo na benshi ndetse bukagira n’ijambo rinini ku musaruro mbumbe w’igihugu ariko ishoramari rishyirwamo ni rike.

Umwarimu mu Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (Rwanda Institute for Conservation Agriculture, RICA), Daniel Wilson Ndyetabula, yavuze ko kuba ubuhinzi bw’ibihugu byinshi bya Afurika bushingira ku nkunga z’amahanga ari ikindi kibazo gikomeye.

Ati: Ntabwo ubuhinzi bushorwamo amafaranga kandi ari urwego rufatiye runini ubukungu bw’ibihugu.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Olivier Kamana, yavuze ko hari ingamba Leta yashyizeho ngo ubuhinzi bube umwuga, ubukora abwishimiye kandi bumutunge.

Harimo nko kuzana ubwishingizi ku bihingwa n’amatungo butuma umuhinzi ashobora kwishingira ibyo yahinze bityo bikaba byanatuma agera no ku nguzanyo yo kongera ibyo akora ndetse bikaba byamuviramo umurimo umutunze no gutangiza ibindi bikorwa nko kongerera agaciro ibyo yahinze.

Hari kandi n’uburyo Leta yashyizeho bwo kubona ifumbire mu buryo bwa Nkunganire ndetse no kubona imbuto zigezweho.

Dr Kamana yavuze ko ikigo NAEB gifasha abahinzi kugera ku masoko mpuzamahanga, abasaba guhinga ibyujuje ubuziranenge.

Ati: NAEB ifasha abahinzi ko ibyo bahinze bibasha kubikwa neza. Hari indege ya RwandAir itwara imizigo ifasha abacuruzi ngo bageze umusaruro hanze y’igihugu utarangirika.

Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa Kaminuza y’u Rwanda, Dr Didas Kayihura Muganga, yavuze ko abashakashatsi bafite uruhare rwo kwegera abaturage bagakora ubushakashatsi bwereka abaturage uko bakoresha ubutaka buto bakabuvanamo umusaruro, bakanerekana impamvu ubuhinzi budatanga umusaruro mu buryo bw’amafaranga.

Ati “Bishobora kuba ari uburyo akoresha, ifumbire mbi ashyiramo idakwiye, bishobora kuba imbuto mbi, ibyo byose biratureba nk’abashakashatsi kumenya ubwo butaka tukabusuzuma, tukamenya imbuto zikwiye kujyamo n’amazi akwiye gukoreshwamo, ifumbire n’ibindi”.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byemeje amasezerano yitiriwe Malabo yemejwe n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bigize Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe mu 2014.

Muri ayo masezerano abayobozi biyemeje kongera ingengo y’imari igenerwa ubuhinzi ikagera nibura kuri 10% by’ingengo y’imari y’ibihugu.

Bamwe mu bitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku kubyaza inyungu Ubuhinzi (IBMA) iri kubera i Kigali
Umuyobozi Mukuru wa Sustain Afric akaba n’Inzobere mu Buhinzi, Njieforti Princewill Gana, yavuze ko ikibazo gihari muri Afurika ari uko ubuhinzi butabonwa nk’ubucuruzi

Umunya-Israel, Dr Nimrod Israely, uyobora Ikigo Dream Valley akaba yaranashinze IBMA, yavuze ko kuba abahinzi bakibukora mu buryo bwa gakondo kandi haraje ikoranabuhanga ari impamvu ikomeye ituma bakena.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *