Duhugurane: Ni iyihe Mishinga Banki y’Isi igiramo uruhare mu rugendo rw’Iterambere ry’u Rwanda

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, aheruka kugaragaza ko Banki y’Isi ari umufatanyabikorwa ukomeye w’u Rwanda binyuze mu nkunga igenera ibihugu mu mishinga itandukanye y’iterambere.

Ku ruhande rw’u Rwanda, imibare igaragaza ko Banki y’Isi binyuze mu masezerano y’ubufatanye igirana n’ibihugu, itanga nibura miliyari 1$ ni ukuvuga miliyari 1000 Frw buri myaka itatu.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 23 Werurwe 2023, ubwo Umuyobozi mushya wa Banki y’Isi mu bihugu bya Afurika bigera 22, Ngaruko Floribert, yagiriraga uruzinduko mu Rwanda, Minisitiri Dr Uzziel Ndagijimana yagaragarije itangazamakuru ko iyi banki ari umufatanyabikorwa ukomeye.

Ati “Dufite inzego dukoranamo na Banki y’Isi, cyane cyane mu bikorwaremezo, nk’imihanda, amashanyarazi ndetse no gutunganya imijyi. Dufatanya muri gahunda yo gufasha abatishoboye, uburezi n’ubuhinzi.”

Yagaragaje ko iyi banki igira uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu binyuze mu gutera inkunga imishinga itandukanye irebana ahanini no kubaka ibikorwaremezo n’indi.

Imishinga ikomeye u Rwanda ruri gufatanyamo na Banki y’Isi

Ngaruko yagaragaje ko Banki y’Isi itera inkunga Guverinoma mu nzego zinyuranye z’iterambere binyuze mu Kigo Mpuzamahanga cyita ku Iterambere, IDA.

Yavuze ko hari imishinga Banki y’Isi yifuza guteramo u Rwanda inkunga mu minsi iri imbere ariko ko hagombaga kuba ibiganiro bibanziriza iyo mishinga.

Ati “Ubundi tubanza kumvikana na Leta ku byo tugiye gukora mu myaka igiye gukurikira. Hari imishinga irimo gukorwa na Banki y’Isi ikorana n’u Rwanda kandi ibyo ni ibintu bizakorwa mu myaka iri imbere. Ntibiratangira gushyirwa mu bikorwa ariko hari inzego z’abahanga ziri kubigenzura ku mpande zombi.”

Kugeza ubu ariko hari bimwe mu bikorwa by’ingenzi n’imishinga ikomeye Banki y’Isi iri gufatanyamo n’u Rwanda mu rugamba rw’iterambere.

Miliyoni 200$ yo kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda

Mu Ukuboza 2022, Inama y’Ubutegetsi ya Banki y’Isi, yemeje miliyoni 200$ agenewe u Rwanda anyuze mu Kigo cyayo cy’Iterambere, IDA, azafasha igihugu muri gahunda zigamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

Azafasha kandi muri gahunda zo guteza imbere abafite ibibazo byihariye bafite amikoro make.

Banki y’Isi isobanura ko azakora nk’umusingi muri gahunda zo kuzamura imibereho myiza y’abaturage no kugabanya ubukene.

Iyi nkunga kandi igamije guteza imbere gahunda yo kubaka no guteza imbere politiki y’iterambere ridaheza mu bijyanye n’imari.

Miliyoni 100$ zo guteza imbere imibereho myiza

Muri Nzeri 2022 kandi Banki y’Isi yahaye u Rwanda inkunga ingana na miliyoni 100$ ni ukuvuga angana na miliyari 100 Frw.

Ni amafaranga azakoreshwa mu guteza imbere imishinga igamije imibereho myiza y’abaturage itandukanye. Iyi gahunda iri gushyirwa mu bikorwa kuzageza mu 2026 bigizwemo uruhare n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Inzego z’Ibanze LODA na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Banki y’Isi n’u Rwanda kandi biri gukora imishinga inyuranye mu nzego zitandukanye harimo umushinga mugari ugamije guteza imbere ubuhinzi no kugabanya ibihombo biri muri uru rwego aho yatanzemo arenga miliyari 300 Frw uzageza mu 2027.

Uretse iyi mishinga iri gushyirwa mu bikorwa hari indi impande zombi ziteganya gutangiza ku mugaragaro nk’uko banki y’Isi ibigaragaza.

Muri yo harimo umushinga wa miliyari 150 Frw uzagenerwa ibikorwa byo gukwirakwiza amashanyarazi kuri bose, miliyari 100 Frw agenewe guteza imbere ubwikorezi mu Mujyi wa Kigali na miliyari 125 Frw agenewe guteza imbere ubukungu butangiza ibidukikije, ubucuruzi n’ishoramari ry’abikorera muri rusange.

Hari kandi umushinga wagenewe miliyari 100 Frw uzafasha mu kuzamura na none abagerwaho na serivisi z’imari mu kuzahura ubukungu no kwigira; umushinga wa miliyari 70 Frw uzafasha mu guhangana n’igwingira ry’abana n’uwo gutunganya urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusizi III ahagenwe arenga miliyari 195 Frw.

Idindira ry’ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga rigiye gushyirwaho iherezo

Muri rusange Banki y’Isi igira uruhare rukomeye mu iterambere ry’ibihugu mu nzego zinyuranye ariko Ngaruko yagaragaje ko imwe mu nzitizi ubufatanye bw’ibihugu bigihura na zo ari idindira mu ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Ati “Twavuganye ko hakenewe kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga Banki y’Isi iba yateye inkunga kandi turebera hamwe icyateraga iryo ndindira ryayo. Twagombaga kubigaragaza tugafata n’ingamba zigomba gukurikizwa mu gukemura ibyo bibazo.”

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi mu Rwanda, Dr Uzziel Ndagijimana, yagaragaje koko ko hakunze kubaho ibibazo bituma imishinga imwe n’imwe idindira ariko ko bigiye gushyirwamo imbaraga.

Yagaragaje ko byakundaga gupfira mu buryo bw’itangwa ry’amasoko ku bazashyira mu bikorwa iyo mishinga kuko bisaba ubushishozi buhambaye ariko ko biri kunozwa neza.

Ati “Dufite itegeko ryacu rigenga imitangire y’amasoko ariko kandi tugomba kureba no ku mategeko mpuzamahanga. Ubushobozi bw’ibigo bizabishyira mu bikorwa iyo mishinga na byo ni ikindi kigomba kwitonderwa kandi turi kubaka ubushobozi muri urwo rwego.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *