Ari CAF, Ferwafa n’Umusifuzi ninde wigiza nkana?, ukuri kuri Mpaga ishobora guterwa Amavubi nyuma yo gukinisha Muhire Kevin

Ikipe y’Igihugu ya Bénin yatanze ikirego muri CAF irega u Rwanda ko rwakinishije Muhire Kevin nyamara yari asanzwe afite amakarita abiri y’umuhondo. Ku rundi ruhande ariko byabanje kuganirwaho n’abareberera hafi ubuzima bw’Ikipe y’Igihugu Amavubi basanga nta muziro afite.

Muhire Kevin yahawe ikarita y’umuhondo ku munota wa 69 mu mukino u Rwanda rwatsinzwemo na Sénégal tariki 7 Kamena 2022. Indi karita Muhire Kevin yahawe ni iyo ku munota wa 53 mu mukino ubanza u Rwanda rwanganyijemo na Bénin igitego 1-1 i Cotonou.

Nyuma y’uko Bénin imenye aya makuru yategereje ko u Rwanda rukinisha Muhire ngo ibone uko itanga ikirego mu Mpuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika, CAF.

Nyuma y’umukino wo ku wa Gatatu, tariki 29 Werurwe 2023, Umutoza wa Bénin, Gernot Rohr, yabwiye abanyamakuru ko Ikipe y’Igihugu atoza yamaze gutanga ikirego muri CAF kubera Muhire Kevin wakinnye afite amakarita abiri.

Yagize ati “Reka ndebe kuko mfite [hano impapuro], hari nimero 11, Kevin Muhire wabonye ikarita y’umuhondo mu mukino ubanza ku munota wa 68, uwo mukinnyi kandi yayibonye ku munota 74 bakina na Sénégal.”

“Ni ukuvuga ngo CAF yaratuvanze cyane mbere y’uyu mukino, itujyana hirya no hino, ariko twabonye ko uyu mukinnyi wari ufite amakarita abiri y’umuhondo atigeze ahagarikwa.”

“Twamweretse Komiseri w’umukino, ndatekereza ko ubutabera bwa siporo bugena ko ahanwa. Muzi ibihano.”

Image
Kevin Muhire yahawe Ikarita ya mbere mu Mukino u Rwanda rwatsinzwemo na Senegal igitego 1-0

 

Image
Iya kabiri yayihawe n’Umunyabwotswana Bondo mu mukino ubanza wa Benin.

 

Image
Ku ruhande rwa Ferwafa, Team Manager Rutayisre Jackson avuga ko Ferwafa yari ifite uruhushya rwa CAF.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *