Premier League: Kureba Umukino wa nyuma wa Shampiyona Arsenal izakina birasaba kwishyura Miliyoni zisaga 71 Frw ku itike ya macye

Ikiguzi cy’itike y’umukino wa nyuma wa Arsenal muri Shampiona y’Ubwongereza (Premier League) kimeze nka zahabu itunganyijwe cyangwa se Inyubako y’Igorofa (Etage) yuzuye mu Mujyi wa Kigali.

Mu gihe Arsenal iri mu makipe ahabwa amahirwe yo kuba yakwegukana Igikombe cya Shampiona imaze Imyaka 19 idatwara, kuzareba umukino wayo wa nyuma mu gihe yazagezayo yegukanye Igikombe uzareba Umugabo usibe undi.

Uyu mukino uzayihuza na Wolves, ikiguzi cyawo cyagejejwe ku bihumbi 60 by’Amadorali y’Amerika (53 by’Amapawundi) bishimisha abafana.

Mu mibare i Pound rimwe rivunjwa 1,358.05 Rwf, bivuze ko uzifuza kureba uwo mukino azishyura asaga 71,976,650 Rwf.

Abakunzi n’abaterankunga ba Arsenal bamaranye Imyaka myinshi inyota idasanzwe yo guterura Igikombe cya Shampiyona, baherukaga kwegukana mu 2004, ubwo iyi Kipe yatozwaga na Arsene Wenger.

Tariki ya 28 Gicurasi, mu gihe Arsenal yakomeza gukora iyo bwabaga, Umutoza Mikel Arteta n’abahungu be, bazegukana Igikombe cya Shampiyona, kuko kuri ubu bamaze gusiga Manchester City ya Pep Guadiola amanota 8 yose.

Abakunzi ba Arsenal batangaje ko iyi kipe yaba iteye ibuye rimwe ikica inyoni 2 kuko yaba itwaye Igikombe, ariko ininjije agatubutse.

Kuri ubu, abafana baguze Amatike kera bari kuyasubiza ku Isoko mu rwego rwo kubonera inyungu idasanzwe, ibi byose bakaba babikesha Shampiyona yari yarabaye agatereranzamba kuri bo, none kurri ubu bakaba bari kuyikozaho Imitwe y’Intoki.

Gusa, bamwe mu bafana ntibishimiye iki gikorwa cy’iterambere, aho bamwe bagaragaje ko bitemewe kuzamura Amatike ku kigero cya 50%.

Uko ikiguzi cyo kuzinjira ku mukino wa Arsenal na Wolves gihagaze. 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *