Imihanda mishya yubatswe mu Ntara y’Amajyaguru yashyizwemo Imodoka rusange zitwara Abagenzi

Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye Igihugu akamaro (RURA), rwatangaje ko Imihanda mishya yubatswe mu Ntara y’Amajyaruguru mu Turere twa Gicumbi, Gakenke na Musanze,  igiye gushyirwamo imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

RURA yatanze amahirwe ku bantu bafite ibinyabiziga bifuza gukorera mu Ntara y’Amajyarugu, mu turere twa Musanze, Gicumbi na Gakenke.

Mu itangazo yashyize ahagaragara tariki 29 Werurwe 2023, RURA yavuze ko ibi byakozwe mu rwego rwo kunoza no kwegereza abagenzi serivisi zokubatwara mu buryo bwa rusange mu Ntara y’Amajyaruguru.

Iki kifuzo RURA ivuga ko yagitanze ishingiye ku makuru y’ibanze, yatanzwe ku mihanda yo mu Turere twa Gakenke, Gicumbi na Musanze, cyane cyane ku mubare w’abagenzi bakoresha iyo mihanda bakenera serivisi zo gutwara abantu mu buryo bwa rusange.

RURA ivuga ko ishyizeho izi gahunda nyuma yo gusura no kugenzura imihanda yagaragajwe n’utwo Turere ko ikeneye serivisi zo gutwara abantu mu buryo bwa rusange.

Mu Karere ka Musanze

Musanze-Rwaza
Musanze-Kivuruga-Gashaki (Hospital)
Ruvunda -Kabere-Muko
INES-Musanze-Kinigi

Mu Karere ka Gicumbi

Rukomo-Nyamiyaga-Rutare
Rutare-Umuganda-Cyamutara-Cyuru -Rukomo -Gicumbi
Gicumbi-Rukomo-Rusumo-Rebero-Bwisige
Byumba-Yaramba
Rwasama-Kajyanjyare-Muhonogo
Burimbi- Muko-Muhura
Gicumbi-Rwasama-Gihengeri
Rukomo centre-Burimbi –Nyagahanga

Mu karere ka Gakenke

Ruri-Rushashi-Gakenke
Kirenge-Rushashi-Ruli
Kaziba-Muzo-Janja
Gicuba-Janja
Gatonde-Rwamambe

Abafite ibinyabiziga bitwara abantu mu buryo bwa rusange, kandi bakaba bifuza gukorera kuri iyo mihanda, basabwa kwegera RURA kugira ngo babamenyeshe ibisabwa, kugira ngo babe batangira kuyikoreraho.

Twibutse ko muri utu duce twavuzwe haruguru, abaturage benshi bakoreshaga Amagare, Moto, n’Amaguru kugira ngo bagere kuri Serivise nyinshi zitandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *