Gutangiza Ukwezi k’Ubudaheranwa: I Nyamagabe bahangayikishijwe n’ibikorwa bisubiza inyuma Ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe buravuga ko buhangayikishijwe n’ibikorwa bisubiza inyuma ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda bimaze iminsi bigaraga, nk’aho mu minsi ishize abaturage biraye mu murima wa Macadamia w’uwarokotse Jenoside yakozwe Abatutsi bakazitema.

Byatangajwe kuri uyu wa Mbere ubwo hatangizwaga ukwezi k’ubumwe n’ubudaheranwa, ukwezi kwatangirijwe mu Murenge wa Mbazi.

Abatuye aka Karere ka bavuga ko nabo bahangayikishijwe n’ibikorwa bisubiza inyuma intambwe imaze guterwa mu rugendo rw’ubumwe n’ubudaheranwa bimaze iminsi bigaragara aho batuye.

Basaba ko bihagurukirwa ndetse abaturage bakarushaho kwigishwa akamaro ko kubumbatira ubumwe.

Atangiza uku kwezi, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice yasabye abatuye Akarere ka Nyamagabe ko uku kwezi kuba umwanya mwiza wo kwisuzuma no gusasa inzobe ku bikibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda kugira ngo byose bikemuke.

Muri aka Karere kuva mu kwezi kwa Kabiri hamaze kuboneka imibiri 15 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi ngo yose yabonetse mu bikorwa bindi bitari amakuru yatanzwe n’abaturage ibintu ubuyobozi buvuga ko bisubiza inyuma intambwe y’ubumwe n’ubwiyunge imaze kugerwaho.

Guverineri Kayitesi yavuze ko umuco wo kwinangira ku gutanga amakuru y’ahakiri imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi itarashyingurwa mu cyubahiro, ari imwe mu mbogamizi ku bumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.

Yashishikarije kandi urubyiruko by’umwihariko kwitabira ibiganiro biteganijwe muri uku kwezi kugira ngo basobanukirwe byimbitse amateka y’igihugu cyabo ndetse n’icyo basabwa mu kubumbatira ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda.

Umuyobozi ushinzwe ubudaheranwa muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Uwacu Julienne yasabye Abanyarwanda ko uku Kwezi kwahariwe Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, kwababera umwanya mwiza wo gutekereza ku bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda kandi bakirinda ibyonyi bishaka kubwangiza.

Amafoto

Umuyobozi ushinzwe ubudaheranwa muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Uwacu Julienne

 

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *