Amatora muri DR – Congo: Dr Denis Mukwege yatanze Kandidature ku mwanya wa Perezida mu mbwirwaruhame yikomyemo u Rwanda

Ari i Kinshasa ku Murwa mukuru wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa mbere tariki ya 02 Ukwakira 2023, Prof Dr. Denis Mukwege yatangaje ko aziyamamariza kuyobora iki gihugu mu matora ateganyijwe mu Kwezi k’Ukuboza (12) uyu mwaka.

Niwe Mukongomani rukumbi kugeza ubu wahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel, bitewe n’uruhare rwe mu kuvura no kwita ku bagore bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina kubera umutekano mucye mu Ntara akoreramo ya Kivu y’Epfo.

Mu nzu mberabyombi irimo abantu bafite amabendera kandi baririmba izina rye, habanje amagambo y’abamushyigikiye biganjemo abagore, bavuga ko ari “Umukandida wa rubanda”.

Mu ijambo rye yagize ati:“Mu by’ukuri maze imyaka 40 nita ku barwayi, abarwayi bari mu bucyene bukomeye… kandi bari mu gihugu cyacu kirwaye cyane”.

Dr. Mukwege yanenze Leta ya Perezida Tshisekedi, avuga ko bimwe mu bibazo “bitigeze bibaho mbere…umutekano mucye, inzara, ubukene, indwara…” Congo irimo kunyuramo biterwa na “Leta idashoboye, ititaye ku bibazo by’igihugu”.

Ati: Igihugu cyacu cyabaye Igisebo kuri Afurika…

Yunzemo ko kubera imitwe myinshi yitwaje intwaro gucikamo ibice (balkanisation) kwa Congo ari ibintu biriho, muri iyo mitwe yavuzemo M23 yongeraho ko ifashwa n’u Rwanda, ibyo u Rwanda ruhakana.

Ati:“Mu buryo bw’imvugo turi mu ntambara n’u Rwanda, ariko mu ngiro Leta yacu yemerera ibicuruzwa byo mu Rwanda kwinjira ku butaka bwacu bidatanze imisoro ku mpamvu y’ubucuruzi bwambukiranya imipaka, kandi ku ikosa rya politiki y’Amabanki amafaranga y’Abanyecongo abikwa muri Banki zo mu Rwanda.”

  • ‘Gukiza igihugu cyacu’

Uyu muganga yavuze ko ashobora “gukemura ibi bibazo”, kandi ko yari ategereje “igihe nyacyo”.

Ati:“Rero ndashimangira ko igihe nyacyo ari nonaha. Icyo nshyize imbere cyonyine ni ugukiza igihugu cyacu.

“Imbere y’uguhirima [kwacyo] ntabwo dushobora gutegereza ko kirimbuka ngo tugire icyo dukora. Ejo byaba ari cyera. Niyo mpamvu aka kanya nje, kandi nditeguye.”

Denis Mukwege yavuze ko yafashe uyu mwanzuro nyuma y’uko akomeje kubisabwa n’abantu benshi.

Mu byumweru bibiri bishize abantu biganjemo abagore bamutangiye Miliyoni 160 z’amafaranga ya Congo z’ingwate isabwa Umukandida ku mwanya wa Perezida. (BBC)

DR Congo Nobel Prize winner Denis Mukwege declares presidential bid | The  Peninsula Qatar

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *