Kigali: Idindira ry’imirimo yo kubaka Imihanda riri guteza Imivu y’Amazi mu baturage

Bamwe mu baturage baturiye imwe mu Mihanda iri gushyirwamo Kaburimbo mu Mujyi wa Kigali, bafite impungenge z’uko hari imwe muri yo bigaragara ko yadindiye muri iki gihe cy’imvura ikaba irimo kubateza imivu y’amazi.

Aba baturage batanga urugero ku muhanda Mulindi-Gasogi-Rusororo-Kabuga w’ibilometero 10.

Iyo uhageze usanga hari igice cyashyizwemo imiyoboro y’amazi ahandi bakagenda basimbuka.

Mu gihe cy’imvura amazi yishakira inzira kuri ibyo bice, abanyeshuri bava kwiga n’abakoresha imihanda iwushamikiyeho bagenda burira uturaro tw’imbaho twagiye dushyirwa ahakozwe rigole ndende.

Abandi inzu zaba iz’ubucuruzi n’izo guturamo byasigaye mu manegeka.

Abaturage bavuga ko bahangayikishijwe n’uko iyi mihanda bigaragara ko yatangiye kudindira ikaba irimo kubateza ibibazo bitandukanye.

Kuri imwe muri iyi mihanda irimo kubakwa uhasanga hari abakozi bake baba barasigaye mu mirimo, imashini zaramaze kuyivamo.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ibikorwaremezo n’imiturire, Bwana Mpabwanamaguru Merard avuga ko bakora ibishoboka byose ngo iyi mihanda irangire kandi banafasha abaturage kubona aho banyura, banabarinda amazi ayiturukamo.

Muri uyu mushinga wo kubaka imihanda izengurutse, Umujyi wa Kigali ireshya n’ibirometero 215 mu gihe cy’imyaka 10 harimo imihanda yari isanzwe ari iy’igitaka irimo gushyirwamo kaburimbo, guhanga imihanda mishya ahantu hatagerwaga n’indi izavugururwa cyangwa ikagurwa ikagirwa iy’ibisate bine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *