Gaza: Umushumba wa Kiliziya yatabarije abari kugirwaho Ingaruka n’Ibitero bya Isiraheli

Asoma Misa ya Noheri, Papa Fransisko yatabarije Akarere ka Gaza, avuga ko kugarijwe biteye agahinda by’umwihariko Impfu z’abasivile.

Mu butumwa yatanze, Papa yavuze ko abana bari gupfira mu ntambara zitandukanye, by’umwihariko abo mu Karere ka Gaza.

Yagize ati:“Abo ni ba Yezu bato bato b’uyu Munsi”.

Muri ubwo butumwa, yongeyeho ko Igitero cyagabwe na Hamas tariki 7 Ukwakira muri Isiraheli ari “Agahomamunwa”.

Yasabye kandi ko abantu basaga Ijana bagizwe Imbohe muri Gaza, barekurwa.

Muri iyi Mbwirwaruhame yatanze ari ku Rubuga rwitiriwe Mutagatifu Petero i Roma imbere y’abantu isinzi, yifatiye mu Gahanda Inganda zikora Intwaro, avuga ko arizo zikongeza Intambara mu Isi.

Ku Myaka 87 y’Amavuko, Papa Fransisko yizihije Noheli ku nshuro ya cumi ariwe Mushumba wa Kiliziya Gatolika mu Isi.

Yasoje asaba ko Intambara za Politike, Amakimbirane ari mu Isi n’Intambara za gisirikare mu bihugu bitandukanye birimo Ukraine, Siriya, Yemeni, Libani, Armeniya na Azerbaijani byahagarara.

Yibukije kandi ko kuzirikana no kurinda Uburengazira bw’Abimukira ku Isi byakubahirizwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *