DR-Congo: Ibinyamakuru birimo Televiziyo ya Katumbi byahawe Gasopo n’Ingabo za Leta

Imwe mu nkuru zavuzwe cyane kuva kuri Noheli muri DR-Congo ni aho igisirikare cy’igihugu cyavuze ko cyihanije Nyota Television n’ibindi binyamakuru kubera inkuru zo “guhungabanya, guca intege no gucamo ibice igisirikare”.

Mu itangazo umuvugizi w’igisirikare cya DR Congo yasomye yitsa cyane kubyo avuga, Gen.Maj. Sylvain Ekenge yavuze ko hashize igihe “Nyota Television n’ibindi binyamakuru bimwe bikorera umwanzi bikwiza inkuru z’ibinyoma” ku gisirikare.

Yongeraho ko kubera ibyo, igisirikare gishobora “gufata ingamba zishoboka kugira ngo imbaraga z’itegeko zubahirizwe.”

Radio Okapi ya ONU n’ibindi bitangazamakuru bivuga ko Nyota Television ari iy’umukandida perezida Moïse Katumbi ikorera mu ntara ya Katanga.

Nyota Television ivuga ko ubu ikigo Conseil Supérieur de l’Audiovisuel et de la Communication kigenga imikorere y’ibitangazamakuru muri DRC cyavanye ‘signal’ yayo ku murongo w’igihugu.

Frederic Kitengie, umukuru wa Nyota Television yasomye itangazo agaragaza ibyo igisirikare cyahereyeho kirakarira ikigo akuriye kandi ko bacyibeshyeho.

Nyota Television igaragaza inkuru yasohotse kuri Facebook page yindi nayo yitwa Nyota Television ivuga ko “urugo rw’umugaba w’ingabo [Gen Christian] Tshiwewe rwagoswe, ku mugambi wateguwe na General Ntumba wo gufata cyangwa kuvanaho [abategetsi] bo hejuru bakomoka muri Katanga”.

Mu minsi ishize ingabo za DR Congo zongereye ibikorwa byo gucunga umutekano mu mujyi wa Lubumbashi mu ntara ya Katanga aho umukandida perezida Moïse Katumbi afite imbaraga kandi yigeze kuyobora.

Mu gihe muri DR Congo ubu barimo kubara amajwi bategereje ibiva mu matora inkuru nyinshi ziganjemo impuha zikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga ku birimo kuba muri iki gihe cyo gutegereza, byiganjemo ibihuha byo guhirika ubutegetsi.

Umukuru wa Nyota Television yavuze ko abatangaje biriya atari iyi television yabo kuko batandukanye n’iyo ‘yabiyitiriye’ mu buryo bugaragara kuri ‘logo’ ndetse n’ababakurikira kuri Facebook.

Frederic Kitengie avuga ko FARDC ifite ubushobozi buhagije “bwo kubasha kubona ko iriya atari Nyota Television nyayo”, avuga kandi ko nyuma iyo Facebook page yindi babashije kumenya abayikoresha ndetse kubera igitutu ubwabo bakayihagarika.

Mu gihe igisirikare kivuga ko gishobora gufatira ingamba ibitangazamakuru nka Nyota Television gishinja “kugica intege no kugicamo ibice”, mu burasirazuba bw’igihugu kiri mu ntambara n’umutwe wa M23 gifatanyije n’indi mitwe yiswe Wazalendo.

Kuri Noheli, muri teritwari ya Masisi hongeye kuvugwa imirwano.

Impande zombi zishinjanya kurenga ku masezerano y’agahenge k’ibyumweru bibiri zari zemereye Leta ya Washington. (BBC)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *