Umunsi Mukuru wa Noheli: Sri Lanka yatanze Imbabazi ku Bafungwa 1000

Igihugu cya Sri Lanka cyatanze Imbabazi ku Bafungwa basaga 1000 mu rwego rwo kwizihiza Umunsi mukuru w’Ivuka rya Yezu Kirisitu uzwi nka Noheli.

Abuyobozi bwatangaje ko Perezida Ranil Wickremesinghe yatanze imbabazi ku barenga Igihumbi mu gihugu hose.

Komiseri wa Gereza, Gamini Dissanayake yavuze ko aba Bafungwa 1004 barekuwe kuri uyu wa Mbere, bari bagizwe n’abadafite uburyo bwo kwishyura Ihazabu baciwe.

Igihugu cya Sri Lanka gisanzwe kigizwe ahanini n’Abaturage bo mu Idini rya Buda.

Undi mubare ungana gutya, bararekuwe muri Gicurasi ubwo hizihizwaga Umusi Mutagatifu wa Vesak, Umunsi wizihizwaho Ivuka, Ubutagatifu, n’Urupfu bya Buda.

Izi mbabazi zije nyuma y’uko Polisi ifashe igafunga abantu 15,000 mu Cyumweru cyaranzwe n’ibikorwa bya Gisirikare byo guhangana n’abakoresha Ibiyobyabwenge.

Ibi bikorwa bya Gisirikare byahagaritswe mu Ijoro ryakeye ari Noheli.

Itangazo rya Polisi rivuga ko abantu bakekwaho ubucuruzi bw’Ibiyobyabwenge bagera ku 13,000, bafashwe.

Muri aba, 100 basanzwe byarabazahaje, boherezwa kuvurirwa mu Bigo bya Gisirikare.

Izi Mbabazi kandi zitanzwe mu gihe Gereza z’iki gihugu zugarijwe n’ubucucike.

Amakuru yemezwa na Leta, avuga ko Gereza zo muri iki gihugu zifungiyemo Abafungwa 30,000 mu gihe zifite ubushobozi bwo kwakira 11,000 gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *