Ganira na Kaporale Senkeri warindaga Perezida Habyalimana akubwire Ikosa rya gisirikare yakoze rigatuma afatanwa Igihugu

Tariki 1 Ukwakira 1990, Perezida Juvénal Habyarimana wari mu nama ya Loni i New York yakanguwe n’amakuru mabi, ko igice cy’iburasirazuba cy’u Rwanda cyatewe na Uganda ya Perezida Yoweri Museveni bari bari kumwe muri Amerika.

Uko iminsi ishira ukuri kwarushagaho kumenyekana, ko Habyarimana yatewe na RPA, ishami rya gisirikare rya FPR Inkotanyi yari igizwe ahanini n’impunzi z’Abanyarwanda zari zimaze imyaka 30 mu mahanga, zarabujijwe gutaha.

Ingabo za Habyarimana (FAR) zabanje guhanyanyaza ariko RPA ikomeza kuzitsimbura. Habyarimana yitabaje ingabo z’amahanga zirimo iz’Abafaransa, iza Zaire, Ababiligi n’abandi ariko biba iby’ubusa.

Caporal Senkeri Salathiel ni umwe mu bahoze mu ngabo za Habyarimana ndetse ari mu bashinzwe kumurinda by’umwihariko. Uyu mugabo yamaze imyaka 15 arinda Perezida Habyarimana.

Mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru, yagarutse ku makosa akomeye ya gisirikare abona Habyarimana yagiye akora, akaba amwe mu byashyize iherezo ubutegetsi bwe.

Senkeri avuga ko Perezida Habyarimana atahaga agaciro gushakira ingabo ibikoresho.

Ati “Amakosa natwe twabonaga ni uko iyo bamubwiraga ibintu, yarabumvaga akabihorera. Bamusaba nk’ibintu wenda nk’uwacu mu bamurindaga, dukeneye uburyo bw’itumanaho nka za Motorola n’ibindi, akatubwira ngo ‘abatazifite ntibakora?’ Dukeneye imbunda iyi n’iyi, ngo ‘imbunda se niyo irwana?’. Tukavuga duti none twakora iki?”.

Ibyo byakubitiragaho igitutu u Rwanda rwari ruriho muri iyo minsi, cyo kugabanya amafaranga rushyira mu gisirikare kugira ngo rwemererwe guhabwa inkunga zo guhangana n’ibibazo by’ubukungu, inzara n’imanuka ry’ibiciro byari byugarije igihugu.

Kubera kwirengagiza igisirikare, Senkeri avuga ko abasirikare bageze aho bakajya binubira Perezida ndetse batangira kujya bamwita Padiri.

Senkeri ati “Kubaka igisirikare ntabwo yabishyiraga imbere. Byageze aho turavuga duti ‘nubwo twatsindwa […] Twe twari twaramwise Padiri, kubera ko yakundanaga n’abasenyeri, tukabona ajyana nabo ibindi ntacyo bimubwiye.”

Colonel Serubuga Laurent niwe wari Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo z’u Rwanda (FAR) ndetse akenshi niwe abasirikare bakundaga gutuma kuri Habyarimana bamugaragariza ibibazo bafite.

Senkeri avuga ko na we yari umuntu udashishikajwe no gushakira ingabo ibikoresho n’imiyitozo ihagije.

Ati “Iyo twajyaga kwitoza biriya by’imodoka zigonga izindi, yigeze kuhagera turi kwitoreza hariya ku kibuga i Kanombe, tubona ntabwo abifashe neza. Ngo ayo mapine muri gushajisha buri munsi […] umusirikare wadutozaga arareba arumirwa. Twumvaga icyo ducungana nacyo ari utwo tugeri batwigishaga, tugakora ibishoboka.”

Senkeri avuga ko ingabo za Leta zitatsinzwe ahanini n’ubushobozi buke, ahubwo zatsinzwe n’imiyoborere mibi itarashyiraga imbere imibereho myiza y’ingabo.

Ati “Ikintu cyo guhinga yagishyiraga imbere n’ikintu cyo gusenga, nibyo byarushaga ibindi. Nkatwe abasirikare twabonaga bitaberanye n’uko ibihe bimeze. Icya mbere, ikintu cy’itumanaho ni ingenzi mu gisirikare, ese ko tubona ducungana na za Motorola zimwe zikoreshwa n’abubatsi, ibura reseaux umwanya muto, tugasanga nta kigenda.”

Ingabo za RPA zakomeje kotsa igitutu iza Leta ya Habyarimana ageze aho yemera ibiganiro byasojwe n’amasezerano ya Arusha tariki 4 Kanama 1993.

Icyakora ayo masezerano ntiyubahirijwe kuko tariki 7 Mata 1994 indege ya Habyarimana imaze kuraswa, hatangiye Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihugu hose, RPA yiyemeza kuyihagarika ihangana n’ingabo za Leta zari ziyihagarikiye.

Tariki 4 Nyakanga 1994 nibwo FPR Inkotanyi yatangaje intsinzi nyuma yo kubohora Kigali, abasirikare bari bari ku ruhande rwa Leta basabwa kumanika amaboko bakinjira mu gisirikare gishya cyari kimaze kubohora igihugu.

Caporal Senkeri Salathiel yavuze ko abasirikare ba FAR bazize kurangaranwa n’abayobozi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *