LeBron James yanditse amateka mashya muri NBA 

Mu mikino yabaye rukerera rwo kuri uyu wa 16 Mutarama 2023, Los Angeles Lakers yatsinzwe na Philadelphia 76ers amanota 113-112. N’ubwo yatsinzwe ariko, LeBron James yanditse amateka aba umukinnyi wa kabiri wujuje amanota ibihumbi 38 muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA).

Uyu mwanya wa kabiri yawushimangiye amaze gutsinda amanota 35, atanga imipira ivamo amanota 10, ndetse anasama indi umunani yari ivuye ku nkangara, bihita bimwegereza mugenzi we uri ku mwanya wa mbere, Kareem Abdul-Jabbar ufite amanota 38,387.

Kugira ngo LeBron abigereho yari akeneye kwinjiza amanota 11 gusa, ariko byabaye akarusho atsinda arenze ku yo yifuzaga. Uyu mugabo ageze kuri aya mateka nyuma yo gukina iyi Shampiyona ikomeye ku Isi muri Basketball ku nshuro ya 20.

Uyu kandi yahise aba umukinnyi wa mbere utsinze ayo manota yaratanze n’imipira ivamo andi kuri bagenzi be irenga ibihumbi 10, ndetse akora na ’rebound’ zirenga ibihumbi 10.

N’ubwo uyu mugabo w’imyaka 38 yakoze ibishoboka byose ariko, ikipe ye yabuze uko yikura imbere ya Philadelphia 76ers, basoje umukino barushwa ikinyuranyo cy’inota rimwe.

Uyu wabaye umukino wa gatatu batsinzwe bikurikiranya, nyuma yo gutakaza uwa Denver Nuggets na Dallas Mavericks.

Los Angeles Lakers ikomeje guhagarara nabi kuko iri mu makipe atatu ya nyuma ku rutonde rwo mu Gace ko mu Burengerazuba “Western Conference”. Aka gace kayobowe na Denver Nuggets, naho mu Burasirazuba “Eastern Conference” hayobowe na Boston Celtics.

Indi mikino yabaye mu rukerera, Trail Blazers yatsinze Dallas Mavericks amanota 140-123, Denver Nuggets itsinda Orlando Magic 119-116, San Antonio Spurs itsindwa na Sacramento Kings 119-132, Brooklyn Nets yihanangirizwa na Oklahoma City Thunder ku manota 112-102.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *