National Prayer Breakfast:“Bayobozi, mbasabye kuzuza inshingano neza mukiriho kugirango muzasige umurage mwiza ku Isi” – Perezida Kagame

Spread the love

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yasabye abayobozi kujya bakora inshingano zabo neza kugirango bazasige umurage mwiza igihe bazaba batakiriho. Ibi yabigarutseho ku Cyumweru tariki 15 Mutarama 2023 mu masengesho yo gusengera igihugu azwi nka “National Prayer Breakfast”.

Aya masengesho ngarukamwaka ni ayo gushima Imana ibyo yakoreye Igihugu cy’u Rwanda mu mwaka uba urangiye no kuyiragiza umwaka mushya wa 2023.

Mukanyarwaya Donatha witabiriye aya masengesho agaruka kuri bimwe mu byo Inama yakoreye u Rwanda mu mwaka ushize.

“Turashimira Imana ko igihugu cyacu kiri amahoro, Abanyarwanda bakaba batekanye ndetse tukaba tunagemurira amahanga amahoro biciye mu ngabo z’u Rwanda ziri mu bihugu hirya no hino ku Isi no mu bihugu bitandukanye. Umwaka wa 2022 wadusigiye inshuti nziza kandi nyinshi z’u Rwanda, umubano wacu n’amahanga wabaye ndakomwa, u Rwanda ruragendwa, rurasurwa kandi Abanyarwanda bakomeje kurama no kuramba. Umwaka wa 2022 uzasigara mu mateka y’u Rwanda, Imana yabanye n’Abanyarwanda mu itegurwa ry’inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma zigize Umuryango wa Commonwealth izwi nka CHOGM yari imaze gusubikwa kabiri kose, bamwe bibaza bati izaba abandi bati ntizaba abandi bagashidikanya ku bushobozi bw’u Rwanda mu kuyakira, inama yarateguwe igenda neza yitabirwa cyane bihesha u Rwanda ishema. Turashima Imana ko ubukungu bw’igihugu bwatangiye kuzahuka.”

Buri mwaka Umuryango Rwanda Leaders Fellowship utegura amasengesho ahuriramo abayobozi mu nzego zitandukanye akaba mu ntangiriro z’umwaka.

Umuyobozi w’uyu muryango Ndahiro Moses avuga ko aya masengesho hari impinduka agenda azana mu miyoborere y’igihugu.

“Inyigisho ndetse n’impanuro zitangirwa mu materaniro nk’aya zisiga imbuto nziza mu bayobozi ku giti cyabo kandi bikazana impinduka mu miryango mu kazi ndetse no mu gihugu muri rusange.”

Pasteur Yves Castanou wo muri Congo Brazzaville wavuze ijambo ry’Imana muri aya masengesho, yagaragaje ko abayobozi ari abakunda igihugu ndetse bakagira n’umutwaro wo kukigeza aheza. Yatanze urugero rwa Perezida w’u Rwanda, aho yagaragaje ko buri gihe uko aje mu Rwanda abona hari impinduka zagiye ziba, ibitera ibindi bihugu kwifuza kurwigana mu kwihuta mu iterambere.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame wari muri aya masengesho yasabye abayitabiriye kujya basenga ariko bikajyana n’ibikorwa byiza.

“Kandi buri muntu wese afite uko yasenga kuko nta buryo bumwe bwo gusenga, nta buryo bumwe bwo gushima nta buryo bumwe buhari, ubu nanjye mutajya mubona mu misa buri Cyumweru ntibivuze ko wowe ujyayo buri munsi ufite icyo undusha ntanabusa …. ubwo ni uburyo bwawe nanjye mfite ubwanjye, icyangombwa ni uko tuba twabonye wa mwanya aho tuwubonera aho ariho hose tugashima, tugasenga, tugakunda, tukabana.”

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yifashishije urugero rw’uko mu isanzure isi ari umubumbe muto ugereranyije n’indi mibumbe, bitanga isomo ry’uko nta gihugu gikwiye kugena uko ibindi bihugu bibaho.

“Twebwe twimenye tumenye uko twabaho neza ariko twibuke n’umwanya wacu ko turi ku kantu gato kamanitse hariyaaa! Ujya ubona bavuga ngo ibihugu by’ibitangaza n’amazina babyita ndetse n’ababikuriye bagera ahantu abantu bose bakikubita hasi bakarambarara ngo hatagira ubareba ubabona atabatera umutekano mucye, nabo turi kumwe kuri ka kantu gato kangana ubusa. Niyo mpamvu njye ntawe unsanga iwanjye ngo ambwire ngo ndakuruta ugomba gukora ibyo ngutegetse ndamubaza ngo uri nde? Abanyarwanda twebwe twimenyere ibyacu, tugerageze dutere imbere, twikorere umugogoro w’ibyo tugomba gukora twikorera. Abayobozi birumvikana bikorera umugogoro uruta uw’abandi basanzwe.”

Perezida kandi yasabye abayobozi gukora neza kugirango bazasige umurage mwiza.

“Igihe wariho wabayeho ute? Wakoze iki? Wagejeje iki ku bandi cyangwa bakugejejeho iki? Ibyo batubwira ko… bishobora kuba ari byo ko iyo igihe gihise hari aho tuzajya, hari ibyo tuzabazwa, mujye mubyibuka ko hari ibyo muzabazwa ibyo byatwibutsa gukora neza kugirango nugira icyo umbaza neme nkubwire ngo njye nakoze gutya ahasigaye ni wowe wo guca urubanza.”

Amasengesho yitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye, abihayimana bo mu madini n’amatorero atandukanye n’inshuti z’u Rwanda zaturutse mu bihugu 9 birimo ibyo muri Afrika, Uburayi n’Amerika aribyo:  Botswana, Congo Brazaville, Gabon, Ubudage, Ghana, Kenya, Uganda, USA na Zimbabwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *