Gakenke: Ikigo Nderabuzima cya Kamubuga cyabonye Inzu y’Ababyeyi ijyanye n’igihe

Abaturage bagana Ikigo Nderabuzima cya Kamubuga giherereye mu Karere ka Gakenke baravuga imyato inzu y’ababyeyi (Maternité) nshya bamaze kubakirwa, bagahamya ko ababyeyi bagiye kujya babyarira ahantu heza kandi hatekanye bitandukanye n’inzu yari ihari itari ijyanye n’igihe.

Inzu y’ababyeyi ya Kamubuga imaze igihe gito ifunguye imiryango mu Kigo Nderabuzima cya Kamubuga giherereye mu Murenge wa Kamubuga mu Karere ka Gakenke.

Ni inzu abayigana bishimira cyane bakurikije imiterere y’iyabakiraga mbere byagaragaraga ko itajyanye n’igihe.

Iyi nzu y’abayeyi nshya ifite ibyangombwa byose ngo ifashe umubyeyi kubyara neza mu bwisanzure n’umutekano usesuye ibyishimirwa n’abaturage.

Si ababyeyi gusa binubiraga serivisi mbi yatangirwaga mu nzu itari ikwiriye kuko n’ubuyobozi bw’Ikigo Nderabuzima cya Kamubuga nabwo ari uko nk’uko byagaragajwe na Uwamahoro Marie Gloriose wungirije Umuyobozi w’iki kigo nderabuzima akaba n’umubyaza.

Uwamahoro yagaragaje kandi kobishimiye iyi nzu y’ababyeyi nshya avuga ko bizanatuma batanga serivisi nziza ku babagana.

Iyi nzu nshya y’ababyeyi ya Kamubuga yuzuye mu gihe cy’amezi ane itwaye akayabo ka miliyoni 182 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Yubatswe ku bufatanye bw’Akarerere ka Gakenke n’Umuryango Medicus Mundi ikaba ifite ubushobozi bwo kwakira abayeyi 15.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *