Ubwongereza: Abimukira badakozwa ibyo kujyanwa mu Rwanda bagiye kuburanishwa

Leta y’u Bwongereza yatangaje ko ikomeje gushyira mu bikorwa amasezerano yagiranye n’u Rwanda, yo kwakira abimukira binjira muri iki gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ni umwanzuro u Bwongereza bwafashe nyuma yo kubona umubare munini kandi ukomeza kwiyongera w’abimukira binjirayo banyuze mu nyanja bakagerayo binyuranyije n’amategeko, n’ikiguzi Leta ikomeje gutanga mu kwita kuri abo bimukira mu gihe batarabona ibyangombwa.

Aba bimukira ahanini biganjemo abaturuka mu bihugu bya  Iran, Iraq na Syria nibo batanze ikirego, bagaragaza ko batemera umwanzuro w’urukiko rukuru.

Ikinyamakuru Evening Standard cyatangaje ko muri uru rubanza byitezwe ko ruzamara iminsi ine, abacamanza bazahabwa ibimenyetso byerekana ko bagenzi babo bo mu rukiko rukuru bibeshye, ubwo bemezaga ko mu Rwanda ari amahoro kandi nta we uzabagirira nabi.

Imwe mu miryango iharanira uburenganzira bw’abimukira ivuga ko idashaka ko abo bimukira boherezwa mu Rwanda, ngo kuko bashobora gutotezwa kandi aribyo baje bahunga.

U Rwanda rwakunze kugaragaza kenshi ko nta kibazo abo bimukira bazagira dore ko rusanganywe izindi mpunzi n’abimukira baturuka muri Libya, kandi ntawe urahagirira ikibazo.

Ikindi amasezerano u Rwanda rwasinye n’u Bwongereza umwaka ushize, ashyiraho Komite ihuriweho izaba ikurikirana umunsi ku munsi iyubahirizwa ry’ibiri mu masezerano, ku buryo nta wayarengaho.

Tariki 14 Kamena 2022, nibwo abimukira ba mbere bari kuba bageze mu Rwanda ariko byaje guhagarikwa ku munota wa nyuma, kubera ikirego cyihuse cyatanzwe n’imiryango iharanira uburenganzira bw’abimukira yasabye urukiko kwitambika iryo yoherezwa.

Guverinoma y’u Bwongereza yagaragaje ko ishyigikiye ayo masezerano kandi izakora ibishoboka byose akajya mu bikorwa, kubera ko ikeneye gushakisha ibisubizo byose bishoboka byatuma abimukira binjirayo bagabanyuka.

Hari umushinga w’itegeko utegerejwe mu Nteko kuri uyu wa Gatatu, aho Guverinoma y’u Bwongereza ishaka kuvugurura Itegeko rigenga abimukira, hakajyamo ingingo zemerera Guverinoma kohereza abimukira mu bindi bihugu ku nyungu z’umutekano w’igihugu n’iyo urukiko rwaba rwabyanze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *