Kwibuka29: Uturere rwa Nyanza na Ruhango twibutse Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi  mu turere twa Nyanza na Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo, baravuga ko ubwitange bw’Inkoranyi babukomoyeho ukwiyubaka nyuma y’uko basizwe iheruheru na Jenoside, ku buryo muri iyi myaka 29 ishize Jenoside ihagaritswe bamaze kwiyubaka.

Uturere twa  Ruhango na Nyanza kimwe n’ahandi mu byahoze ari Perefegitura Gitarama, Butare na Gikongoro mu Majyepfo y’u Rwanda, ni bimwe bice by’igihugu aho Jenoside yagize ubukana ndengakamere.

Mu kiganiro yatangiye mu Karere ka Ruhango, Umushakashatsi akaba n’umwanditai ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi Tom Ndahiro, ashingiye ku mateka yo hambere yagaragaje ko Intara y’Amajyepfo ishimirwa kuba yaragize intwari zamaganye amacakubiri ariko nanone ku rundi ruhande igira abanyapolitike gito babibye urwango rushingiye ku moko n’ivangura birangira hishwe Abatutsi basaga miliyoni mu minsi 100 gusa.

N’ubwo banyuze muri byinshi kandi bikomeye mu minsi 100 ndetse na Nyuma yaho bagasigwa iheruheru na Jenoside, aba barokotse muri utu turere twombi bavuga ko ubwitange bw’Inkoranyi babukomoyeho ukwiyubaka muri iyi nyama 29.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude wifatanyije n’abatuye akarere ka Nyanza mu gikorwa cyo kwikuba ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, yijeje abarokotse bagifite ibibazo bibasaba ubushobozi ko leta izakomeza kubashyigikira mu rugendo rw’iterambere.

Mu gikorwa cyo kwibuka, abarokotse Jenoside mu turere twa Nyanza na Ruhango bafashe umwanya wo gushyira indabo ku mva no kunamira ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuri ubu mu Karere ka Nyanza hari inzibutso 12 ziruhukiyemo imibiri y’abazize Jenoside isaga ibihumbi 131 mu gihe mu Karere ka Ruhango hari inzibutso 8 aho 5 murizo zishyinguyemo mu cyubahiro imibiri isaga  ibihumbi 100.

 

Uyu muhango wanitabiriwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude

 

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude yashyize Indabo ku Mva ziruhukiyemo abazize Jenoside ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw’Akarere ka Nyanza

 

Uyu muhango kandi witabiriwe n’abatuye Uturere twa Nyanza na Ruhango na bamwe mu bayobozi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *