Francisco Naval Perez wakinaga muri Shampiyona ya Esipanye yatewe Ibyuma kugeza apfuye

Tariki ya 01 Mata 2023 mu gihugu cya Esipanye mu Mujyi wa Cadis (Kadizi), humvikanye Inkuru y’akababaro, k’urupfu rwa Francisco Naval Perez wakiniraga Ikipe ya Chipiona CF.

Francisco Naval Perez yapfuye nyuma yo guterwa Ibyuma, ubwo yagabwagaho Igitero cyatunguranye mu masaha ya saa Munani z’Amanywa.

Nyuma y’uru Rupfu, Polisi yo muri Esipanye yatangaje ko yataye muri yombi umusore w’Imyaka 20, bivugwa ko ariwe wahitanye Francisco Naval Perez.

Francisco Naval Perez wari ufite Imyaka 24 y’amavuko, yapfuye asize Umwana n’umugore.

Uyu musore utatangajwe amazina wahitanye Francisco Naval Perez, Polisi yatange ko aricyo cyaha cya mbere yari akoze mu buzima bwe.

Urwego rw’umutekano muri Esipanye rwatangaje ko Francisco Naval Perez nyuma yo guterwa ibyuma mu gituza, mu gihe nta bushyamirane ubwo aribwo bwose bwahaye hagati ye n’uwamuhitanye.

Iperereza kandi rikomeza ryerekana ko nta sano iyo ariyo yose yari iri hagati ya Francisco Naval Perez n’uyu musore ushinjwa kumuhitana.

Nyuma y’uru rupfu, Ikipe ya Chipiona CF yakiniraga, yatangaje ko yifatanyije n’abo mu muryango we mu kababaro, ndetse  n’umuryango mugari wa ruhago muri Esipanye.

Iri tangazo ryihanganisha Umuryango wa Francisco Naval Perez, rigira riti:“Kubona icyo kuvuga biragoye. Inkuru y’urupfu rwa Francisco Naval Perez turacyayifata nk’inzozi. Twifatanyije n’umuryango we mu kababaro nyuma yo kumenya inkuru y’Urupfu rwe.

Uretse Chipiona FC yakiniraga, amakipe arimo nka Real Madrid nayo yatanze ubutumwa bw’akababaro.

Ubutumwa bwo kwihanganisha umuryango wa Francisco Naval Perez n’ikipe ya Chipiona, Real Madrid yatanze bugira buti:“Tubabajwe n’urupfu rwa Francisco Naval Perez wakiniraga Chipiona. Twihanganishije Umuryango we wose, ikipe ye, abo bakinanaga, n’abamukundaga bose. Iri tangazo risoza rimwifuriza kuruhukira mu Mahoro.”

Mu gihe bitari bisanzwe kumva umukinnyi wishwe muri ubu buryo, abakunzi ba ruhago by’umwihariko abakundaga Francisco Naval Perez, batangaje ko bategereje ibizava mu Iperereza.

Nyakwigendera Francisco Naval Perez, yasize Umwana w’Umukobwa ukiri muto.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *