Muhanga: Uwahitanye Muhirwa Charles ‘Karoro’ yamenyekanye

Ku wa Mbere w’iki Cyumweru nibwo mu Karere ka Muhanga humvikanye inkuru y’akababaro, inkuru y’Urupfu rwa Muhirwa Charles ‘Karoro’ wigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Rukara.

Mu gitondo cya Tariki ya 03 Mata 2023, nibwo abaturage bo mu Murenge wa Cyeza babyutse bajya ku Isoko ryo mu Gashyushya mu Karere ka Kamonyi, batungurwa no kubona Umurambo wa Nyakwigendera ahazwi nko ku Kivumu i Musengo, aho Nyakwigendera yiciwe, akanakatwa ibice bimwe by’Umubiri.

Nyuma y’uko iyi nkuru ikwiriye hose, uwitwa Robert ukorera umwuga w’Ubwogoshi muri Centre ya Musengo aha ku Kivumu, byamwanze mu Nda yijyana kuri Sitation y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Ishami rya Nyamabuye, aho ubwe yiyemereye ko ariwe wiyiciye Muhirwa Charles, avuga ko yari yemerewe kwishyurwa Miliyoni eshatu z’Amafaranga y’u Rwanda n’uwitwa Pilote utuye aha ku Kivumu, nyuma yo kumuhitana.

Ubwo THEUPDATE yageraga ku Kivumu nyuma y’aya mahano, yabwiwe ko uyu Pilote uvugwa, asanzwe ari Umushoferi utwara Imodoka ijyana abana ku Ishuli, yaba yaragambiriye guhitana Mwalimu Muhirwa Charles, amuziza ko ngo yaba yaramutwariye Umugore.

Gusa, bakaba badutangarije ko aya makuru nayo akomeje kwibazwaho, kuko Mwalimu Muhirwa Charles, yari amaze Amezi atarenga abiri muri aka gace, bakumva ibi nta shingiro byaba bifite.

Robert wiyemereye ko yahitanye Muhirwa Charles, afungiye kuri Station ya RIB i Nyamabuye, mu gihe iperereza rikomeje.

 

Abaturage batangaje ko ikibazo cy’ubwicanyi gikomeje gufata indi ntera mu gihugu, bityo ko hakiriye kugira igikorwa mu maguru mashya.

One thought on “Muhanga: Uwahitanye Muhirwa Charles ‘Karoro’ yamenyekanye

  1. Ubugenzacyaha bukomeze bubikurikirane maze uwo mwicanyi ndetse n’uwo wamutumye baryozwe ibyo bakoze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *