Ntibisanzwe: Umwana wa Zari Hassan yamusabye kwirukana Umukozi umurera kubera ko avuga izina rye nabi

Princess Tiffan, umukobwa Zari Hassan yabyaranye na Diamond Platnumz, yamusabye kwirukana Umukozi umurera.

Zarinah Hassan wiyita Zari the Boss Lady, ni Umugore ukomoka muri Uganda, gusa akunze kuba mu gihugu cya Afurika. Yatangaje ko yatunguwe no kumva umwana we amusaba kwirukana umukozi umurera. Amubajije impamvu, yamubwiye ko avuga izina rye nabi.

Asubiza nyina (Zari the Boss Lady, Princess Tiffan yagize ati:”Ahamagara izina ryange nabi. Uretse ibi, ampamagara mu Ijwi riremereye, ankanga, bityo nkaba nifuza ko yakwirukanwa cyangwa akajya ampamagara buhoro”.

Zarinah Hassan ‘Zari’, yabajije uyu mukobwa we ko yaba yarabwiye uyu mukozi ko amubangamira, avuga ko atabimubwiye ndetse adateze no kuzabimubwira na rimwe”.

Zari yabajije umukobwa we icyifuzo cye n’uko abona byagenda, umwana amusubiza ko yifuza ko uyu mukozi yakirukanwa bwangu bakazana undi, cyangwa bitakorwa akabibwira Se (Diamond Platnumz).

Inkuru ya Zarinah Hassan wiyita Zari the Boss Lady n’Umuhanzi Diamond Platnumz, ni imwe mu zamamaye mu ruhando rw’imyidagaduro, by’umwihariko mu bihugu bakomokamo bya Uganda na Tanzaniya

 

Bitewe n’uburyo yiyitaho, ntabwo wamenya ko uyu Mugore afite imyaka 43 y’amavuko.

 

Princess Tiffah, ni umwe mu bana babiri Diamond Platnumz yabyaranye na Zari Hassan ubwo bari bakiri mu munyenga w’Urukundo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *