Fluconazole yakuwe ku Isoko ry’Imiti yemewe mu Rwanda

Ikigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda, Rwanda-FDA cyakuye ku Isoko kinahagarika igurishwa n’ikwirakwizwa ry’imwe mu Miti y’Ibinini yitwa Fluconazole 200mg ikorwa n’Uruganda Universal Corporation Ltd rukorera i Kikuyu muri Kenya.

Itangazo ryashyizwe hanze na Rwanda-FDA, riburira abagura n’abagurisha iyi Miti ko itacyemerewe gukandagira ku butaka bw’u Rwanda.

Iki kemezo kireba by’umwihariko abafite ububiko burangurirwamo Imiti n’Amashami y’Igihugu ashinzwe kuyikwirakwiza mu bice bitandukanye (RMS), Farumasi zirangura Imiti, abinjiza Imiti mu gihugu, Farumasi zicuruza Imiti, Amavuriro yigenga n’aya Leta n’Abaganga n’Abahanga mu by’Imiti n’abanyarwanda bose.

Mbere y’uko iri tangazo rishyirwa hanze, Universal Corporation Ltd yabanje gushyikirizwa Ibaruwa n’Ikigo gishinzwe Ubuziranenge bw’Imiti n’Ibiribwa mu Rwanda, Rwanda-FDA irusaba ko rwakura bimwe mu binyabutabire biba muri uyu Muti wavuzwe haruguru.

Bimwe mu byavuzwe kuri iyi Miti, ni Ibinini by’Ibara rya Pink bya Fluconazole 200mg, bivugwa ko byageze mu Rwanda bifite Ikinyabutabire gituma bimara igihe gito bigahita bita agaciro.

Fluconazole 200mg warahagaritswe na Rwanda-FDA hashingiwe ku Itegeko N°003/2018 ryo kuwa 09/02/2018 rishyiraho Rwanda-FDA cyane cyane mu ngingo yaryo ya 08 igika cya 2 na 13 no kumabwiriza CBD/ TRG/019 Rev l agenga ihagarikwa ry’Imiti itujuje Ubuziranenge igika cyayo cya 06.

Hagendewe kandi ku Ibaruwa ifite nimero UCUPD/PP/2023/05/043 y’Uruganda Universal Corporation Ltd imenyesha ihagarikwa rya nimero Batches, zimwe na zimwe z’Umuti wa Fluconazole 200mg w’Ibinini ukorerwa muri uru Ruganda bitewe n’uko ibi Binini byahinduye ibara byagoranye.

Ikigo gishinzwe kugenzura Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda, Rwanda-FDA, yasabye abagurisha Imiti bose guhagarika kugurisha zimwe muri nimero z’uyu Muti.

Abawinjije mu gihugu, Rwanda-FDA yabasabye gutanga amakuru arambuye ajyanye n’ingano y’Imiti binjije mu gihugu, iyo bagurishije, iyo babagaruriye n’ingano y’uwo bazaba basigaranye mu Bubiko mu gihe cy’Iminsi 10 uhereye tariki ya 03 Mutarama 2024, ubwo iri tangazo ryajyaga hanze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *