Tombora y’Igikombe cy’Amahoro: Umukino wa APR FC na AS Kigali ni umwe mu yitezwe muri 1/8 

Mu Masaha y’Igicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 04 Mutarama 2024, nibwo ku Kicaro k’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (Ferwafa), habereye Tombora ya 1/8 k’Igikombe cy’Amahoro cy’uyu Mwaka w’i 2024.

Iyi Tombora yasize umwe mu mikino izahangwa amaso, ari uzahuza AS Kigali na APR FC.

AS Kigali imaze kwegukana iki igikombe inshuro 3, izacakirana na APR FC ifite byinshi.

Umwe mu mikino itazibagirana yahuje izi mpande zombi muri iri Rushanwa, ni uwo AS Kigali yatsinzemo APR FC igitego 1-0 ku mukino wa nyuma mu Irushanwa ry’i 2021/22.

Gusa, bitandukanye n’indi Myaka, kuri ubu AS Kigali igaragara nk’Ikipe iciriritse imbere ya APR FC, hashingiwe ko yasoje imikino ibanza ya Shampiyona ifite amanota 15 n’umwanya wa 15 mu makipe 16 akina Shampiyona y’u Rwanda, mu gihe APR FC iri ku mwanya wa mbere, aho itaratsindwa umukino n’umwe.

Kimwe mu bibazo AS Kigali yahuye nacyo, ni ikijyanye n’imishahara y’abakinnyi, ibi byatumye abakinnyi b’iyi kipe bitwa amazina arimo n’Indakare.

Gusa, mu minsi ishize, bahuye n’Umujyi wa Kigali ari nawo ufite iyi kipe mu nshingano, ubizeza kongera kubareba ijisho ryiza, ndetse na Shema Fabrice wari Perezida wayo akaza kuyisezeraho, yongeye kugaragaza kongera kuyigarukamo, ibi byongerera abakinnyi akanyabugabo.

Ibi kandi bishimangirwa no kuba yarasinyishije Umunyezamu Hakizimana Adolphe imukuye muri Rayon Sports FC, uyu akaba yarazanye n’Umutoza mushya, Guy Bukasa.

AS kigali yakatishije itike ya 1/8 isezereye Etincelles FC ku ntsinzi y’ibitego 4-2 mu mikino yombi.

APR FC y’Umutoza Thierry Froger , ihanzwe amaso nyuma y’uko itsindiwe ku mukino wa nyuma na Rayon Sports igitego 1-0 mu Mwaka ushize, mu gihe kandi uyu Mutoza ataremeza abakunzi b’iyi kipe yambara Umukara n’Umweru.

Mbere yo gucakirana na AS Kigali, APR FC iri mu Birwa bya Zanzibar, aho yitabiriye Irushanwa rya Mapinduzi Cup.

Imikino ibanza y’Igikombe cy’Amahoro, izakinwa tariki ya 17 Muratama 2024, mu gihe iyo kwishyura izakinwa tariki ya 24 Mutarama 2024.

Uko tombora yagenze muri rusange

Vision vs Musanze

Gorilla vs Kiyovu

AS Kigali vs APR

Bugesera vs Marines FC

Addax vs Mukura VS

Gasogi vs Muhazi

Kamonyi FC vs Police

Interforce vs Rayon.

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *