Mercato – Rwanda: Rayon Sports yatandukanye na Musa Esenu

Ikipe ya Rayon Sports FC yatandukanye na Rutahizamu w’Umugande, Musa Esenu.

Amakuru THEUPDATE ikesha Ikinyamakuru The NewTimes, avuga ko akadomo hagati y’izi mpande zombi kashyizweho tariki ya 30 Ukuboza 2023.

Ni mu gihe Amasezerano Esenu afitanye na Rayon Sports yagombaga kurangira tariki ya 30 Mutarama 2024.

Umuvugizi wa Rayon Sports, Ngabo Roben, yatangarije iki Kinyamakuru ko Esenu ariwe wabasabye gusesa amasezerano impande zombi zifitanye, kugira ngo ashake ahandi yerekeza mu gihe isoko ry’igura n’igurisha ryo mu Kwezi kwa Mbere rigifunguye.

Ngabo yagize ati:“N’ubwo amasezerano dufitanye yagombaga kurangira tariki ya 30 Mutarama 2024, yadusabye ko twasesa aya masezerano, natwe tubiha umugisha” .

Esenu yasinyiye Rayon Sports FC muri Mutarama y’i 2022, avuye mu Ikipe ya KCCA FC yo muri Uganda.

Gutandukana na Rayon Sports FC, bishingiye ku kuba uyu mukinnyi ataratanze umusaruro yari yitezweho no kuba atarabonye umwanya uhagije wo gukina.

Mu rwego rwo kwitegura igenda rya Esenu, Rayon Sports FC yasinyishije ba Rutahizamu babiri muri iri Soko ryo mu Kwezi kwa Mbere.

Aba bakinnyi ni Umunyasenegal, Alon Paul Gomis n’Umunyaguneya, lsény Camara.

Bombi bazatangira gukinira iyi kipe ubwo imikino yo kwishyura ya Shampiyona izaba itangiye tariki ya 20 Mutarama 2024.

Amakuru agera kuri THEUPDATE, aravuga ko uyu mukino ashobora guhita yerekeza mu Ikipe ya Gasogi United FC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *