Edouce Softman na Rwiriza Delice witabiriye Miss Rwanda bibarutse

Umuhanzi Edouce Softman wamamaye mu ndirimbo z’Urukundo n’umufasha we Nyinawumuntu Rwiriza Delice batangaje ko yibarutse Umwana w’Umukobwa. Nyuma y’uku kwibaruka, batangaje ko akanyamuneza ari kose nyuma yo kwibaruka imfura yabo.

Uyu mugore wa Edouce aganira n’Ikinyamakuru Bwiza yagitangarije ko aya makuru ari impano, ko bibarutse umwana w’umukobwa ku wa 06 Gashyantare 2023.

Uyu mwana wabo bakaba baramubyariye mu Bitaro bya Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye.

Delice akomeza avuga ko akanyamuneza ari kose nyuma yo kubyara ndetse ko kuri ubu ameze neza ndetse ko n’Umuryango wabo wishimiye kwakira Umwana w’Umukobwa.

Rwiriza Delice witabiriye Irushanwa rya Miss Rwanda mu 2020, yatangiye kugaragaza ko akundana na Edouce Softman mu 2021.

Ku wa 28 Kanama 2022, nibwo Edouce yasabye ko Nyinawumuntu Rwiriza Delice yamubera Umufasha.

Edouce yamamaye mu ndirimbo nka ‘Urushinge, Nahitamo, My Love, Nyaranja n’izindi…

Amafoto

Rwiriza Delice yitabiriye Miss Rwanda mu 2020

 

Delice ari mu Banyarwandakazi bagaragarwaho Uburanga 

Tariki 28 Kanama 2022, nibwo Delice yambitswe Impeta y’Urukundo na Edouce amusaba ko yamubera Umufasha.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *