Nyuma y’Imyaka 7, Danny Nanone yagarutse mu ruhando rwa Muzika

Ntakirutimana Danny wamamaye nka Danny Nanone muri Muzika ya Hip-Hop akayikundwamo n’abatari bake, yatangaje ko yagarutse mu ruhando rwa Muzika nyuma y’Imyaka 7 adashyira hanze indirimbo n’imwe. Yanaboneyeho guteza abakunzi ba Muzika ko agiye guhsyira Ibihangano bishya hanze.

Danny Nanone, ni umwe mu Baraperi Nyarwanda bigeze kwigarurira Imitima y’abakunzi ba Muzika, gusa yaje kugera aho asa nk’uhagaritse gushyira hanze Ibihangano yerekeza kwiga Muzika.

Uyu Muraperi werekeje kwiga Umuziki mu Ishuri rya Nyundo mu Myaka 7 yari ishize, yatangaje ko azanye imbaraga n’Imbaduko bidasanzwe.

Yatangaje ko aribwo agitangira Umuziki nk’uwabigize Umwuga, yobngeraho ko azanye Ubumenyi akuye ku Ishuri agiye kwereka Abanyarwanda abapfundurira Agaseke binyuze muri iyi Ndirimbo nshya.

Ati “Umuziki nawukoraga nko kwimenyereza ubu nje kuwukora kinyamwuga n’ubumenyi buhagije.”

Biteganyijwe ko indirimbo ye shya yise ‘Iminsi Myinshi’ isohokana n’amashusho.

Yanaboneyeho kurararikira abakunzi be ndetse n’Abamuzika Nyarwanda muri rusange kwitega ubuhanga n’umwihariko by’iki gihangano cye agiye gushyira hanze nyuma yo kwiga Umuziki.

Danny Nanone yakoze indirimbo zakunzwe cyane zirimo ‘Njye Ndarapa, Ntagukoza Isoni, Mbikubwire, Imbere n’Inyuma, Iri Joro n’izindi….

One thought on “Nyuma y’Imyaka 7, Danny Nanone yagarutse mu ruhando rwa Muzika

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *