Ubutabera: Prince Harry na Meghan mu rubanza bashinjwa gusebanya 

Igikomangoma Harry n’umugore we, igikomangomakazi Meghan Markle, bashobora kubazwa bijyanye n’urubanza ku gusebanya rwashinzwe na Samantha Markle, usangiye (uhuje) se na Meghan.

Samantha Markle arimo kurega Meghan ku “bitari ukuri bisebanya kandi bishobora kugira ingaruka”, nyuma y’ikiganiro Harry na Meghan bagiranye kuri televiziyo na Oprah Winfrey mu mwaka wa 2021.

Avuga ko yasebejwe ubwo Meghan yavugaga “ibitari ukuri kandi bigamije ikibi” ko ari “umwana w’ikinege”.

Igikorwa cya Meghan cyo kubuza ko hatangwa ubuhamya muri uru rubanza rwo mu rwego mbonezamubano, cyateshejwe agaciro n’umucamanza.

Muri icyo kiganiro na Winfrey cyari cyitezwe cyane, Harry na Meghan bavuze ku miryango yabo, ubuzima bwo mu bwami bw’Ubwongereza no ku buzima bwo mu mutwe.

Mu kirego yatanze mu kwezi kwa gatatu mu 2022, Samantha Markle yavuze ko Meghan yavuze “ibitari ukuri ku buryo bugaragara kandi bigamije ikibi” akabibwira abamukurikiye bo mu bice bitandukanye ku isi.

Inyandiko zabonywe n’ibiro ntaramakuru PA byo mu Bwongereza zigaragaza icyo kirego uko cyatanzwe mu mwimerere wacyo.

Zigaragaza ko Samantha Markle, ugendera mu kagare k’abafite ubumuga, yatanze ikirego avuga ko abantu bagera kuri miliyoni 50 bo mu bihugu 17 ku isi barebye icyo kiganiro Harry na Meghan bagiranye na Winfrey.

Icyo kirego gikubiyemo ko icyo kiganiro “cyakwirakwije ibinyoma bigamije ikibi” kandi ko cyatumye Samantha Markle “akorwa n’isoni, ikimwaro no kugirirwa urwango ku rwego rw’isi”.

Cyongeraho ko Meghan yakoresheje “ubushobozi [umutungo] bukomeye bw’igikorwa cyo kumenyekanisha Umuryango wa Cyami” mu rwego rwo gukwirakwiza “ibinyoma ku isi” kuri Samantha Markle na se Thomas Markle, kandi ko ibyo ari “igikorwa kigambiriwe cyo guhindanya isura yabo muri rubanda no kugirirwa icyizere kwabo”.

Icyo kirego gikubiyemo ko byakozwe mu “kubungabunga no kwamamaza imvugo itari ukuri yo ‘kuva mu bushwambagara [mu bukene] ukagera mu bwami'”.

Imbogamizi yazamuwe na Meghan mu kubuza ko ubuhamya butangwa muri urwo rubanza, yateshejwe agaciro ku wa kabiri n’umucamanza Charlene Edwards Honeywell wo ku rwego rw’akarere muri leta ya Florida.

Ikinyamakuru The Times cyo mu Bwongereza dukesha iyi nkuru, gitangaza ko Meghan yari yatanze ingingo yuko abagize inteko yo muri urwo rubanza bari barimo gusabwa gufata umwanzuro ku gisobanuro cy’isano “ya hafi” hagati ya Meghan na Samantha.

Ariko icyo cyemezo cy’umucamanza, kigaragara mu nyandiko z’urukiko zatangajwe n’ikinyamakuru The Daily Mail cyo mu Bwongereza, kinasa nk’igishidikanya kuri bimwe mu byo Meghan aregwa.

Umucamanza avuga ko nyuma yo “kunyuza amaso kw’ibanze kwihuse” mu byo Meghan aregwa, bimwe muri byo “bishobora guteshwa agaciro”.

Uru rubanza ku gusebanya rubaye nyuma yuko igikomangoma Harry atangaje igitabo mu kwezi gushize kwa mbere kivuga ku buzima bwe, igitabo yise ‘Spare’, ndetse n’itangazwa mu mwaka ushize rya filimi y’uruhererekane ya Meghan na Harry.

Meghan na Harry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *