Duhugurane: Ni ubuhe buryo bwizewe bwarinda Telefone yawe gushiramo Umuriro

Iyo wahuye n’inshuti zawe muri bane muteraniye ahantu ntihaburamo babiri cyangwa barenze umwe bagendanye sharijeri za telefone cyangwa iyo uganiriye n’abaturage bya kugora kubona umuntu ukoresha smartphone (Telefone igezweho) ushobora kumara umunsi itarazima.

Telefone za smartphone benshi bazishinja gushiramo umuriro vuba, ndetse benshi bahora binubira gucomeka buri kanya.

Sosiyete zizikora zagennye uburyo wagenzuramo bateri yawe ikaramya umuriro bya Hato na Hato.

THEUPDATE yagukusanyurije uburyo wakoresha urinda batiri ya Telfone yawe igahorana ubuziranenge, ntishiremo umuriro vuba .

  • Irinde gucomeka telefone yawe iri kuri 0% cyangwa kuyikuraho iri 100%

Abantu benshi batekerezaga ko gucomeka telefone ikagera ku 100% ari bwo batiri ya telefone itangirika, nyamara siko bimeze.

Ubundi uburyo bwiza bwo gucomeka telefone, wagakwiye kuyicomeka igeze kuri 30% ukayikuraho iri hagati ya 60-80%.

Kuri iyi ngingo abahanga basobanura ko wakabije wacomora telefone igeze kuri 90% ndetse waba watinze kuyicomeka ikaba igeze kuri 20%.

Ku bw’ibyo basobanura ko telefone iyi igeze 100% batiri iba yatangiye gushyuha ku buryo biyinaniza cyane.

  • Ntugacomeke Telefone ngo urenze 100%

Iyi ngingo yunganira iyo hejuru, aho gucomeka telefone ikarenza 100% bituma batiri ishyuha kandi bikayinaniza kuburyo bukabije.

Kuri iyi ngingo abantu babuzwa kuraza telefone ku muriro ku mpamvu z’uko ishobora kumara amasaha menshi icometse ku muriro.

Kuri iyi ngingo basobanura ko bitewe n’uburyo batiri iba yashyushye cyane bishobora kugira ingaruka kuri nyiri ukuyikiresha.

  • Comeka telefone yawe inshuro nkeya zishoboka

Abahanga bakugira inama yo kudahoza telefone yawe ku muriro niba ushaka ko batiri yawe iramba.

Kuri iyi ngingo basobanura ko gucomeka telefone inshuro nkeya bifasha kuba bateri yawe yaramba igihe kinini.

  • Funga WiFi na Bluetooth niba utari kubikoresha

Abantu benshi usanga WiFi na Bluetooth zabo bihora bifunguye niyo baba batari kubikoresha.

Ariko aha batugira inama yo kubifunga kubera ko niba uri kugenda byose bifunguye telefone yawe iba igenda ishakisha aho yafata indi WiFi na Bluetooth, ibituma umuriro ushiramo vuba.

 

  • Zimya location ya telefone yawe

Muri iyi minsi apps za telefone bazigenzurira (tracking) bakoresheje GPS, WiFi, Bluetooth ndetse n’iminara inyuranye.

Ku by’ibyo rero, location yo muri telefone yawe ugirwa inama yo kuyifunga, kuko iyo utabikoze iyo location ikomeza gukora kandi iba iri gutwara umuriro.

  • Ntugafunge apps ufite muri telefone

Bamwe batekereza ko gufunga zimwe muri apps ufite muri telefone ari byo bituma batiri yawe iramba, ariko siko bimeze.

Muri telefone yawe uburyo bwa iOS na Android systems bukora ku buryo bubaze neza mu buryo bwo kugenzura umuriro wo muri batiri ya telefone yawe.

Gufunga zimwe muri apps za telefone ahubwo bishobora gutuma hari izindi utakaza.

Telefone za Android ziba zifite umubare nta rengwa wa apps yakira, kuzigaba cyangwa kuzongera ntacyo bihindura kuri batari.

  • Ibuka gukoresha uburyo bwa smart battery modes

Smart battery modes, ni uburyo buzwi muri telefone za Android nka power saving modes, ubu bukaba ari uburyo ukoresha mu gihe umuriro ugiye kugushirana.

Ikindi kandi ubu buryo bukaba butuma telefone ikomeza gukora nubwo umuriro uba ari muke nubwo itaba iri gukora service zose isanzwe ikora.

Ni wubahiriza ubu buryo uzaba uciye ukubiri no kugendana sharijeri (Charge) aho ugiye hose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *