Rwanda: Rwabuze gica hagati y’Urubyiruko n’Impuguke mu mibanire y’Abashakanye

Mu kuganiro mpaka cyahuje impuguke mu bijyanye n’abubatse Ingo n’urubyiruko rwitegura kurushinga. Ni ibiganiro byaranzwe n’impaka ndende ariko nziza, aho buri umwe kuruhande rwe yagaragazaga icyokorwa ngo abashakanye bubake bahuje.

Muri iri biganiro izi mpuguke zaganirije urubyiruko ibijyanye ni uko ababukanye bashobora kubana mu mahoro n’ubwo haba hari ibyo batumbikanaho .

Aha, umwe muri izi mpuguke yatanze urugero rw’uburyo ushobora gushakana n’umusore uri umukobwa, umugabo wawe akaba anywa inzoga wenda wowe mukobwa, waravukiye mu rugo rw’abakiristo batanywa inzoga, ukaba ushobora kwanga kwita ku umugabo wawe kuko imyemerere yawe ikubuza gukora ku inzoga.

Bababajije niba igisubizo cyo kwerekana ko ukijijwe ari ugusuzugura uwo mwashakanye ngo udakora icyaha, bagakomeza bibaza niba gusuzugura wanze gukora ku inzoga, aribyo byiza gusumbya kuba wakora ku nzoga utayinyoye ariko ukacyira umugabo neza?

Bakomeje babaha ingero zinyuranye aho bababwiraga no kibirebana no kuba mwashakana umwe yaratsimbaraye ku idini ye, nundi gutyo.

Bababajije niba abantu bakuru bazi icyo gukora, urugo rwabo rwakagize ibibazo bapfuye aho gusengera? Babagira inama ko aho kuba babipfa, nibura bakumvikana igihe kimwe bagasengera aho umwe ashaka, ikindi gihe nabwo bikaba uko!

Urubyiruko narwo rwibazaga ruvuga ruti:”Mu gihe umwe adashaka guca bugufi atsimbaraye ku byifuzo gusa wabigenza ute?, Ese mu gihe yanze burundu, wabaho mu buzima butishimye ngo urimo kunezeza undi?

Bakomeje babasobanurira ko urugo ibanga rimwe rirukomeza ari ukwihangana bivanze no kwicisha bugufi, gufata ibyishimo byawe ukabigabira uwo mubanye, ukamutwaza imibabaro ye.

Mu gihe bitagenze bityo, urugo rudashobora gukomera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *