Rwanda: Abakunzi bamushagaye hafi kumena Ibirahure by’Imodoka bamusaba gusohoka bamukoraho

Itahiwacu Bruce uzwi ku mazina ya Bruce Melodie nk’Umuhanzi, ubwo yatembereaga rwagati mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatatu, yashagawe n’abakunzi be bagose Imodoka yari arimo, bamwereka Ubwuzi bwinshi ndetse bamusaba kuyisohokamo akabasuhuza.

Yakomeje kuganira nabo ari mu Modoka abahakanirako bitakunda ko asohoka, bakomeza bamusaba ko yazabaha umwanya akaza kubaganiriza aho yari abasanze imbere y’Isoko rya Nyarugenge, nawe abizeza ko azaza bakaganira.

Gusa ntabwo yorohewe no gutaha, kuko ubwo yari agiye kugenda aba bakunzi be bifuzaga ko yagumana nabo, yamanuye Ibirahure by’Imodoka ye agenda asuhuza buri umwe, nyuma arabatakambira baramureka abona kuhava.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *